Mu buhamya-Ubushyamirane no gushaka gutandukana muri Urban Boys n’inzigo imaze igihe kinini

Mu ntangiriro z’Ukwakira 2017 humvikanye ubushyamirane buganisha no gutandukana  hagati y’abasore bagize itsinda Urban Boys,ubuhamya Celebz dukesha inshiti n’abakoranye  n’aba basore byahafi bemeza ko intonganya no guhangana muri bo atari ibyanonaha ndetse bitaturutse ku bukwe bwa Safi ngo ahubwo  ni ubusanzwe.Ese koko  mu gihe cy’imyaka 9 bamaze  biyubaka baremera gutandukana?

Taliki 1 Nzeri 2017 nibwo inkuru y’ubukwe bwa Safi Madiba ubarizwa muri Urban Boys yasakaye,nyuma gato nanone bimenyekana ko Nizzo yakumiriwe atabutumiwemo.

Ubu bukwe bwakozwe mu bwiru kandi mu gihe gito, kudatumira Nizzo byateje impungenge ko aba basore baba bari mu nzira zo gutandukana,izi mpungenge kandi zaje gushimangirwa n’uko Safi nyuma yo gushyingirwa azahita yimukira muri Canada,Humble Jizzo n’umugore nabo bakimukira muri America andi makuru akemeza ko na Nizzo utegura ubukwe n’umukunzi we uherereye mu Busuwise zimuka.

Image result for Abahanzi bagize Urban boys

Ubumwe bwabo bwahimishaga benshi

Imibanire y’abasore bagize Urban Boys mu gihe bamaze mu muziki

Mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu ikiganiro KT radio yagiranye n’abigeze kumanajinga Urban Boys ndetse n’inshuti zahafi,bagarutse ku ntandaro ahanini ukunze guteza ubushyamirane ndetse bahamya ko gutandukana bitavuzwe ubu gusa no mu myaka yashize byakunze kugaragara ariko bikarangira biyunze.

Jado wamanajinze Urban Boys ikibarizwa i Huye anakomerezaho bamaze kwimikira i Kigali ,yemeje ko gushyamirana byakunze kuranga Urban Boys hakaba n’abavuga ko ari ryo herezo ariko cyane hagati ya Safi na Nizzo  bikarangira biyunze.Ati”Namanajinze Urban Boys bakinjira mu muziki dukomeza kubana nyuma yo kwimukira i Kigali,gushyamirana hagati yabo biherekejwe no kurwana  byabayeho kenshi hagati ya Nizzo na Safi njye na Humble Jizzo tukahagoboka tukabunga bikarangira.”

Alex Muyoboke wabamanajinze mu mwaka wa 2012,nawe yemeje ko gushyamirana hagati yabo atari bishya ngo basanzwe bashyamirana bagafatana no mu majosi rimwe na rimwe n’imirimo igapfa ariko bikarangira biyunze. Alex yemeza aya makuru afatiye urugero kukiraka cyo kuririmba  bigeze guhabwa i Musanze ubwo bari mu modoka Safi na Nizzo batangira kurwana. Ati”icyo gihe twari twakererewe byaturutse hagati ya Safi na Nizzo turi mu modoka bananirwa kubyumvikanaho batangira kurwana njye na Humble turababuza kuko twatinyaga ko hari ukomeretsa undi.”

Amakuru yo guhangana hagati y’abasore bagize Urban Boys nanone yemezwa na Mudenge.Uyu yari umunyamakuru wa Flash Fm akaba inshuti yahafi ya Urban Boys.Yemeje ko yakunze kunga aba basore bashyamiranye ndetse banzuye no gutandukana.

Ubushyamirane buvugwa muri Urban Boys bamwe ndetse bashingiraho  ko ntakabuza bushyiraho iherezo. Aba batangabuhamya bose bemeza ko bitaturutse ku bukwe nk’uko byemezwa na benshi, ahubwo ngo n’ingeso imaze igihe kinini akenshi bikaba bituruka hagati ya Nizzo na Safi bishoboka ko ari ugusuzugurana cyangwa se bakaba bafitanye inzigo imaze igihe ariko bikarangira biyunze inzigo ikavaho.

Related image

Batandukanye baba batengushye abafana babo badasiba kubagaragariza ibyishimo

Ba manaja bemeza ko Humble avunwa  cyane n’imyitwarire ya Nizzo na Safi ari nayo mpamvu bamaze gukorana na bamanaje benshi bakananiranwa dore ko nyuma yo gutandukana na Super Level ubu bameze nk’inka zitagira umushumba.Mu magambo yuje uburakari Humble yabise people with big Heads”Abantu batumva bafite imitwe minini”

Ese koko iri ryaba ari ryo herezo rya Urban Boys mu gihe cy’imyaka 9 biyubaka baremera gutandukana?

Aba bamanaja bemeza ko bishoboka nanone bidashoboka ariko hanini ngo intandaro si ubukwe bwa Safi ahubwo ni ukutubahana hagati ya Safi na Nizzo ariko nibikomeza bikaba byazagira iherezo ribi. Basoje basaba aba bahanzi gusubiza amaso inyuma bagatekereza ku cyerekezo n’intego yabo mu muziki.

Safi Madiba aganira na Radio Rwanda yahakanye amakuru yo gutandukana,yemeza ko gushyingirwa bidasobanura gusezerera umuziki. Ikindi ngo nyuma yo kwimukira muri Canada we azajya agaruka gukora akazi nk’ubusanzwe. Ariko se koko abakunzi b’umuziki babyizere.

Amakuru avugwa muri Urban Boys aheruka no kuvugwa no muri P-Square itsinda ry’abavandimwe  Peter na Paul Okoye baheruka gushyamirana bibaviramo gutandukana inkuru zisakara isi none bahangayikishijwe no gusibanganya aya makuru nubwo bigoye.Urban Boys baramutse batandukanye byagira ingaruka ikomeye kuri bo na  muziki nyarwanda.

Abdou Bronze Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *