Mu bagabye igitero i Musanze harimo uwigaga muri Kaminuza ya Makerere

Igipolisi cy’u Rwanda ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru cyagaragaje abantu batanu bagize uruhare mu bitero byo kuwa Gatanu mu Karere ka Musanze byatwaye ubuzima bw’abasivili 14.

Image result for abateye u RwandaMu bagabye igitero i Musanze harimo uwigaga muri Kaminuza ya Makerere

Abafashwe bavuze ko babaga mu mutwe wa FDLR kandi binjiye muri uyu mutwe banyuze muri Uganda.

Aba by’umwihariko babaga mu gice cya RUD Urunana cyitandukanyije na FDLR kikajya kwifatanya na RNC bakaba bari bahuriye muri P5.

Ubwo berekwaga itangazamakuru, uko ari batanu bavuze ko ari bamwe mu bantu 45 bari bagize ibitero byagabwe.

“Njyewe ubwanjye ninjiye muri FDLR muri Werurwe mu mwaka ushize nyuze muri Uganda aho ninjirijwe n’umuntu wari wansezeranyije kumpa akazi mu birombe bya zahabu muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo,” Uyu ni uwitwa Emmanuel Hakizimana w’imyaka 27, ukomoka mu Karere ka Kirehe, mu burasirazuba bw’u Rwanda.

Hakizimana yakomeje avuga ko ageze muri Congo yisanze muri FDLR agahabwa imyitozo y’amezi atatu. Yongeyeho ko igitero cyabo mu Karere ka Musanze cyateguwe n’uwiyita Major Gavana.

Ati: “Komanda wacu yari yatubwiye ko mission nyamukuru yari ukubohoza u Rwanda. Twari dufite amabwiriza yo kurasa tukica abashinzwe umutekano n’abarinda pariki kugirango bitworohere gucengera.”

Mu batawe muri yombi kandi harimo uwitwa Theoneste Habumukiza, warangije muri Kaminuza y’u Rwanda mu bijyanye na business. Uyu ukomoka mu Karere ka Burera, avuga ko yinjijwe muri FDLR ubwo yari akurikiranye amasomo ye ku rwego rwa masters muri Kaminuza ya Makerere muri Uganda.

Ati: “Negerewe n’umuntu w’umukire wanshishikarije kujya muri FDLR, avuga ko nibafata igihugu bazampemba akazi gahemba neza.”

Igipolisi cy’u Rwanda cyatangaje ko cyafatanyije n’izindi nzego z’umutekano mu gufata bamwe muri aba bateye mu gikorwa cyaguyemo abagera kuri 19 abandi batanu bagafatwa.

Polisi mu itangazo ryayo ikaba yavuze ko guhiga abagize uruhare muri ibi bitero bikomeje kandi umutekano wagarutse ahabereye ibyo bintu.

Polisi kandi yashimye umusanzu w’abaturage n’abayobozi b’ibanze mu guta muri yombi abafashwe.

Denis

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *