Mr Desire wakuze ari umufana wa Jay Polly aruhutse bakoranye indirimbo,inzozi ze yifuza kurenga imbibi

Umuhanzi ukizamuka mu Rwanda mu njyana ya Hip hop witwa Mr Desire yifatanyije n’umuraperi Jay Polly ukunzwe  muri Muzika Nyarwanda bakorana indirimbo “Shining” yamufunguriye amarembo mu ruhando rwa Muzika.

Amazina ye nyakuri ni Byukusenge Desire afite imyaka 21 y’amavuko , akaba abarizwa muri reta zunze ubumwe za Amerika(USA) akaba ari naho ateganya gukomereza umuziki.

Mr Desire wakuze ari umufana wa Jay Polly kubera gukunda indirimbo ze avuga ko mu nzozi ze yakuze yumva azaba umuraperi ari nayo mpamvu yamwifashishije kugira ngo nawe abashe kugaragaza impano ye.

Abajijwe impamvu yahisemo gukorana indirimbo ye yambere n’umuhanzi ukomeye, yasubije agira ati Kuba Jaypolly yangiriye icyizere tugakorana indirimbo, ni intabwe kandi ndende nteye muri uru rugendo ntangiye rwa muzika. Bityo rero ngiye gukora ibishoboka byose ngaragaze ko hakiri impano mu rubyiruko zikeneye guhabwa urubuga muruhando rwa muzika, byumwihariko HipHop

Mr. Desire yasoje ikiganiro gito twagiranye avugako afite  indi mishinmga  y’indirimbo n’abahanzi barimo  Safi Madiba,Khalifan n’abandi ndetse anaboneraho kubasaba ko bamushyigikira, muri uru rugendo rutoroshye atangiye.

Yatangiriye ku ndirimbo yitwa Ese azaza, “Shining” ni iya kabiri yakoranye na Jay Polly ivuga ku buzima ko uyu munsi wabaho nabi ejo ukamererwa neza.

Abdou Bronze

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *