Mourinho yanze gutoza ikipe ikomeye y’i Burayi

Jose Mourinho wahoze atoza ikipe ya Manchester United, yanze akazi ko gutoza ikipe ya Benfica Lisbone yo mu gihugu avukamo.

Ikinyamakuru AS cyavuze ko Jose Mourinho yasabwe kuza gufasha Benfica, nyuma y’uko uwari umutoza wayo, Rui Vitoria yirukanwe mu gitondo cyo ku itariki 5 Mutarama 2019.

Mourinho yigeze kuba umutoza wungirije muri Benfica mu myaka ya za 2000, icyo gihe yari yungirirje Jupp Heynckes.

Mourinho yanze aka kazi mu gihe amakipe akomeye nka Real Madrid akomeje kumwifuza.

Image result for jose-

Umutoza, Jose Mourinho akomeje kwifuzwa n’amakipe akomeye nka Real Madrid.

Mourinho yanze gutoza ikipe y’iwabo.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *