Mourinho avuga ko Sanchez atazakandagiza ikirenge mu kibuga 2018 itararangira

Umutoza w’ikipe ya Manchester United, José Mourinho atangaza ko mbere y’uko umwaka wa 2018, urangira, umukinnyi Alexis Sanchez atazakina umukino n’umwe bahuye n’indi kipe.

Mourinho avuga ko uyu musore atabuzwa gukina ku bw’imyitwarire idahwitse cyangwa ibindi, ahubwo ko ari ikibazo afite cy’imvune, abona itazakira neza vuba.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Mourinho yagize ati “Ikintu cya mbere nshaka kuvuga, ni uko muri buri kipe, iyo umukinnyi atakinnye biba ari umwanzuro woroshye wafashwe n’umutoza.

Mu ikipe yacu, iyo umukinnyi atakinnye biba byatewe n’uko ataboneka, cyangwa se akaba afite ikibazo cy’imyitwarire, birumvikana, si yo mpamvu hagati aho, afite imvune ikomeye.

Ntabwo nifuza kwirengera ingaruka mvuga ngo ni iki gihe runaka atazaba ahari, ariko ku bw’ubunararibonye bwanjye, navuga ko atazakina mbere y’uko umwaka wa 2018 urangira”.

Alexis Alejandro Sánchez  ni umusore w’umunya-Chili, w’imyaka 29 y’amavuko, muri Mutarama uyu mwaka wa 2018, nibwo yavuye mu ikipe ya Arsenal yerekeza muri Manchester Unites, zombi zo mu gihugu cy’u Bwongereza.

Munezero Janvier/ Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *