Mohamed Salah yasuye Louis Fowler umwana wakoze impanuka yiruka ku modoka ye

Ku wa gatandatu ubwo rutahizamu wa Liverpool Mohamed Salah yavaga ku kibuga cy’imyitozo cy’iyi kipe. Ni bwo umwana muto Louis Fowler wirukankaga ku modoka ye ashaka kumubona imbona nkubone yaje gushiduka yikubise ku cyapa cyo ku muhanda

Image result for Louis Fowler

Salah nyuma yo guhura n’umufana we byahebuje

Joe Cooper, se wabo w’uyu mufana wa Liverpool yavuze ko izuru rye ryapondagaye Yongeyeho ko batangaye ubwo Salah yahitaga ajya mu rugo rwabo ruri hafi aho agiye kureba uko Louis amerewe. Bwana Cooper yabwiye igitangazamakuru Liverpool Echo cy’iyi kipe ko Louis n’umuvandimwe we, batuye hafi y’ikibuga cy’imyitozo cya Melwood, bamaze igihe aho mu biruhuko by’impeshyi.

Abaturanyi bahise bajyana Louis n’umuvandimwe we mu rugo, mu minota mike babona Salah abagezeho kuko yahise akata imodoka agasubira inyuma. Bwana Cooper yagize ati: ‘Yari yabonye ko umwe mu bahungu yari yikomerekeje ahita ashyira mu gaciro arakata aza kureba niba ameze neza. Nta wushobora kubyiyumvisha. Buri muntu wese yaratangaye”.

Image result for Louis Fowler

Louis Fowler na murumuna we bazindukiye ku mateleviziyo y’i liverpool mu buhamya budasanzwe

BBC ivuga ko Salah yabajije niba abahungu bameze neza nuko arabahobera cyane, bikaba ari byo bombi bari bacyeneye.

Babonye icyo kubahoza kandi Louis yibagiwe ibyo gukomereka kwe. Nyuma yaho, Louis yaje kuvurirwa ku bitaro by’abana bya Alder Hey Children’s Hospital, aho ari we wari uri kuvugwaho cyane mu bitaro, kubera guhura n’umukinnyi ukomeye. Kuva yagera muri Liverpool mu 2017 avuye muri A.S. Roma, Salah yakomeje gutsinda ibitego byinshi ndetse n’ibikorwa bya kimuntu akorera hanze y’ikibuga birimo no kurwanya urwango rugirirwa abayisilamu.

Muri uyu mwaka, uyu rutahizamu w’imyaka 27 ukomoka mu Misiri yagaragaye ku rutonde rw’ikinyamakuru Time rw’abantu 100 bavuga rikumvijyana kurusha abandi ku isi.

Eric Twahirwa




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *