Mme J.Kagame avuga ko atewe ishema no kuba Umuyobozi wa Unity Club/ Intwararumuri

Umuyobozi mukuru w’umuryango Unity Club/Intwararumuri, Madamu Jeannette Kagame, avuga ko atewe ishema no kuwuyobora bitewe n’aho abona ugeze hashimishije.

Yabitangaje ku wa Gatanu tariki ya 9 Ugushyingo 2018, ubwo yitabiraga umwiherero w’abagize uyu muryango wabereye i Rusororo mu karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali, muri ‘Intare Conference Arena’.

Madamu Jeannette Kagame, yabwiye abanyamurwanyo ba Unity Club ko umwera ubaturukamo wakwira hose, nyuma y’imihigo n’ishyaka abona bafite kandi ngo bitanga icyizere by’umwihariko ko aterwa ishema no kuwuyobora.

Ati “Ibi mvuga, byashimangiwe n’imihigo twahize mu gitondo na Komite nshyashya, nyuma y’imyaka 20 irenga uyu muryango wacu ubayeho. Si ngombwa ko mbabwira iyo mihigo ndahamya ko nkurikije ishyaka nabonanye abanyamuryango nta shiti ibikorwa bizivugira. Mpora nifuza ko umwera ubaturukamo wakwira hose no mu bo tubyara, tubana nabo n’abo tuyobora”.

Yakomeje avuga ko mu myaka 22 uyu muryango Unity Club umaze, wageze kuri byinshi mu gihe utangira babonaga ari urugendo rutazoroha.

Ati “Twishyize hamwe dushakisha uko twafasha umuryango, tubitangira tuzi ko ari urugendo rutazoroha ariko dukurikije ubushakashatsi bukorwa biratanga icyizere cy’umuryango n’u Rwanda twifuza”.

Mme Jeannette Kagame, yavuze ko ibanga akoresha kugira ngo yuzuze inshingano ze neza; ati ” Nta rindi banga usibye kwibuka ko ubuzima, inshingano ari urugendo, ko ntawe ukwiye kwibeshya ko ari mwiza kuko bitagufasha guhora wivugurura. Ubunararibonye bw’umuntu muri uru rugendo, ngo buterwa n’ibyiciro cyangwa ibihe, inshingano z’urugo, urugero abana bagezemo n’ibindi.

Yasoje asaba abagore bari mu nzego z’ubuyobozi gukomeza kuba isoko y’ibitekerezo “Think Tank”, bihindura imibereho, imibanire, imitekerereze n’imiyoborere by’Abanyarwanda, no kuzuza neza inshingano nyabutatu yo: Kuba umugore, umubyeyi n’umuyobozi mwiza.

Munezero Janvier/Celebzmagazine.com

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *