Miss Uwicyeza Pamella uhabwa amahirwe yo kwegukana ikamba na bagenzi be basangiye ifunguro rifungura Boot camp

Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 13 Mutarama 2019, Miss Uwicyeza Pamella uhabwa amahirwe yo kwegukana ikamba  2019 na bahenzi be berekeje mu mwiherero (Boot Camp) ubera kuri Golden Tulip [La Palisse] i Nyamata.Mu gitondo cy’uyu wa Mbere  basangiye ifunguro rifungura Boot camp.

Uwicyeza Pamella ari muri iri rushanwa ahagarariye intara y’Amajyepfo,afite imyaka 19 uburebure bwa metero 1 na 71 agapima ibiro 68 arangije amashuri yisumbuye uyu mwaka ushize 2018 . Ni umwana wa kabiri mu muryango w’abana batatu.

Aba bakobwa bageze kuri iyi hoteli mu masaha y’umugoroba babanza kwerekwa ibyumba bazajya bararamo, babiri bashyirwa hamwe ariko bakazajya bagenda bahinduranya.

Nyuma yo guhabwa ibi byumba baruhutseho gato barangije bahabwa ifunguro ryabo rya mbere muri uyu mwiherero bazamaramo ibyumweru bibiri, bahabwa amasomo atandukanye.

Mbere yo guhaguruka i Kigali berekeza i Nyamata, bose uko ari 20 n’itsinda ryari ribaherekeje, bari babanje guhurira kuri Minisiteri  y’umuco na Siporo baganira n’itangazamakuru, baherekejwe n’ababyeyi babo baganirizwa gato ku buryo umwiherero ugiye kugenda.

Miss Uwicyeza Pamella Aganira na Celebzmagazine.com yemeje ko azagerageza kubahiriza ibisabwa muri Boot camp ndetse ngo ntakabuza agomba kwegukana ikamba.Ati” Ibi mbishimangira mpereye ku kuba nshoboye kandi nifuza kugeza ibitekerezo byanjye byubaka ku rubyiruko ahanini ngamije kurwanya inda zitateganyijwe mu rubyiruko rw’abangavu b’abakobwa binyuze mu buryo bugezweho nateguye bwifashishwa mu ikoranabuhanga basangira ibitekerezo,ibibazo bahura nabyo bagakorerwa ubuvugizi,abaterankunga,guhabwa  buvugizi no kuganirizwa ku buzima bw’imyororokere.”

Uyu mukobwa wahimbwe izina rya Miss Gisabo w’uyu mwaka ku bw’imiterereye ireshya abamureba,hari n’abari kumwita Miss Kayibanda Aurore 2019 ku bw’uruhu rwe n’imiterere bitavangiye. Pamella ugira urugwiro ni nawe nshuti yahafi  cyane  ya Miss Josianne  mu bakobwa 20 bitabiriye  irushanwa rya Miss Rwanda 2019.

Gushyigikira Miss Uwicyeza Pamella wandika ijambo Miss ugasiga akanya ukandika 29 ukohereza kuri 7333.




2 thoughts on “Miss Uwicyeza Pamella uhabwa amahirwe yo kwegukana ikamba na bagenzi be basangiye ifunguro rifungura Boot camp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *