Miss Shanitah wamamaye cyane ubwo yinjiraga mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018 agatahana ikamba ry’igisonga cya mbere, uwo mwaka wanitabiriye irushanwa rya Miss Africa University naho muri 2019 akambikwa ikamba rya Miss Supranational ahita anahagararira u Rwanda muri Miss Supranational,yabajijwe igisobanuro cy’impeta yambaye arya indimi.
Nk’uko tudasiba kubagezaho amakuru y’ibyamamare ku Isi n‘urubyiruko ruhanga udushya,Celebzmagazine.com twatunguye Miss Shanitah muri iyi minsi ugaragara yambaye impeta zisanzwe zambarwa n’abitegura ubukwe bafashwe,mu mvugo yuje amasoni soni arya indimi yemeza ko ari umurimbo.
Ati”Ntabyo…,ntabihari aka n’ako umuntu ashyiraho kugira ngo ase neza!”
Miss Umunyana Shanita yananiwe gusobanura iby’impeta yambaye ku ntoki
Video nziza zagususurutsa
Ni kenshi ibyamamare baba bari mu rukundo ndetse hakaba n’abakora ubukwe mu ibanga.Haribazwa niba Umunyana Shanita yaba yarambitswe impeta cyangwa yariyambitse impeta.
Dore ibisobanuro by’aho bambara impeta
Igikumwe (Nyangufimurizo):
Nk’uko uru rutoki ari runini kandi rukaba rukora buri gihe cyose izindi zikora, iyo ushyizeho impeta biba bisonura ko wigenga, utavugirwamo, kandi ko unikunda.
Urukurikira igikumwe (Mukubitarukoko):
Ibi bisobanura ubutware kuko ari na rwo bakoresha iyo umuntu agutunga urutoki ashaka kukubwira ko ibyo urimo gukora atari byiza kandi akabikora agaragaza ko akuyobora.
Urutoki rurerure (Musumbazose):
Uru ni urutoki rurerure gusumba izindi kandi runagororotse gusumba izindi. Kurwambika impeta bisobanura ko umuntu ahamya ko afitiye umuryango (sosiyete) akamaro kandi ko aharanira kwiteza imbere.
Mukuruwameme:
Uru ni urutoki rujyaho impeta isobanura ko umuntu yarangije kugira uwo ahitamo akamwegurira ubuzima bwe bwose ngo babusangire, ikaba yambara umuntu washyingiwe cyangwa se wihaye imana.
Agahera (Meme):
Uru ni urutoki rukunda kuba rwegereye urururi iruhande, kwambara impeta ahangaha bikaba bivuga ko ufite undi ukugaragiye mu mibanire yawe n’abandi cyangwa se ufite imbogamizi z’igitsina uri cyo.
Ku ntoki zose:
Ibi bisobanura ko nta mutekano ufite, cyangwa se ko utagaragara uko utifuzaga kuba wagaragara, abandi bakubona uko wowe utari.
Nk’uko bigaragara rero, si byiza gushyira impeta aho wiboneye kuko ishobora gutanga amakuru anyuranye n’ay’ukuri abantu bakakumenyeho bikaba byatuma banakwibeshyaho cyangwa bakwibazaho.
Abdou Bronze
Bana natwe tugususurutse umenye