Miss Sharifa atwite inda y’imvutsi

Umuhoza Sharifa  wabaye  Miss Popularity  2018 n’umugabo we Niyonteze Thierry,mu ntangiriro z’ukwezi gutaha baritegura kwibaruka imfura yabo .

Miss Umuhoza Sharifa aritegura kwibaruka imfura

Tarikinya 14 Nyakanga 2018 ni bwo aba bombi bashyingiwe,abinyujije kuri Instagram ye, Sharifa yavuze ko ashimishijwe cyane n’uyu munsi kuko ari umunsi udasanzwe mu buzima bwe, ni bwo yarushinze, ndetse anahishura ko mu ntangiriro z’ukwezi gutaha azaba yibarutse imfura ye.

Muri Miss Rwanda 2018,Umuhoza Sharifa  yahagarariye Intara y’Amajyaruguru . Yari ashyigikiwe bikomeye n’ubuyobozi bw’Intara, umuryango akomokamo ndetse n’abaturage bo muri aka gace bari barahigiye kuzamufasha agakora amateka akaba Nyampinga w’u Rwanda.

Yabaye igisonga cya kane anahabwa ikamba rya Nyampinga ukunzwe kurusha abandi (Miss Popularity) bishimangira uburyo yari ashyigikiwe mu buryo bukomeye mu mpande z’igihugu.

Akazuba Cynthia

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *