Miss Rwanda 2021 azahabwa imodoka ihenze igura arenga miliyoni 30 y’u Rwanda

Mu kiganiro n’itangazamakuru, cyabereye muri Kigali Marriott Hotel, Ubuyobozi butegura amarushanwa y’umukobwa wahize abandi mu bwiza Rwanda Inspiration Back Up yatangaje ko ifite ibyo igenderaho mu guhemba ibihembo bitewe n’abaterankunga ndetse n’ibigenderwaho birimo n’imyaka.

Mu kubisobanura neza uwabaye Miss w’u Rwanda 2016 Mutesi Jolly, yatangaje ko amavugurura yakozwe muri Miss Rwanda 2021 yanageze mu bazaba bagize Akanama Nkemurampaka. Aho abagize akanama nkemurampaka bagomba kuba ari umubare w’igiharwe nka batanu, barindwi, icyenda, cumi na batatu….

Avuga ko muri aba bose buri umwe aba afite uruhande yumva neza akareba k’ubwiza, undi k’ubwenge n’umuco; ari nabyo bifite amanota menshi mu kwemeza umukobwa wegukana ikamba rya Miss Rwanda agahabwa ibihembo bitandukanye.

Jolly avuga ko bita cyane ku bwiza bw’umukobwa, umushinga afite n’uburyo abasha gusobanura neza ibimurimo. Ati “Ni ukuvuga ngo mu bantu bagize akanama nkemurampaka haba hagomba kubamo umuntu uzi kureba ‘content’ ari naho mushobora kubonamo abantu b’impuguke mu buryo butandukanye, bashobora kureba ubumenyi umukobwa afite, uko abusohora ari yo ‘’illustrations’.”

Akomeza avuga ko ikindi mu kanama nkemurampaka bareba harimo n’umunyamideli wita cyane ku kureba uburyo umukobwa yambaye ajyanishije mu buryo bumubereye.

Mu bandi akanama nkemurampaka yavuzeho bareba harimo n’abanyamakuru bareberwa cyane bityo bakaba nabo bagira uruhare muri amarushanwa.

Avuga ko kwemeza akanama nkemurampaka ka Miss Rwanda ari akazi katoroshye, kuko hagomba kurebwa ubumenyi buri umwe afite muri icyo kintu bashaka ko ahitamo umukobwa ubukwiye.

Miss Mutesi Jolly avuga ko nyuma yo kwemeza akanama nkemurampaka haba hakurikiyeho kureba ibyo kazagenderaho kemeza uwegukana ikamba.

Avuga ko muri uyu mwaka habayeho impinduka, kuko bazagendera ku bintu bitatu bifite amanota 100% byose hamwe.

Ubwiza [Beauty] bwahawe amanota 30%; uburyo umukobwa agaragaza umushinga we [Illustration] amanota 30% naho ubumenyi bw’umukobwa, ibitekerezo bye, uko abasha kubivuga n’intego ye [Content] nibyo bifite amanota menshi kuko byahawe amanota 40%

Biteganyijwe ko abifuza kwiyandikisha biri butangire mu masaha ya saa sita z’ijoro tariki ya 12 Ukuboza 2020, imyaka ikaba yabaye kuva kuri 18 kugeza kuri 28 bitandukanye na mbere aho byasabaga ko nibura uba ufiye imyaka iva kuri 18 kugeza kuri 21 y’imyaka.

Akanama nkemurampaka kazemeza abatsinze ikizamini cyo kwandika no kuvuga, ari nako kazatangaza abakobwa 10 muri 20 bazaba bavuye muri Boot Camp hanyuma abazagera mu cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa, babazwe n’akanama nkemurampaka kazemeza Miss Rwanda 2021.

Gusa agasobanura ko abakobwa 20 bazitabira umwiherero “Boot Camp” izabera mu mujyi wa Nyamata akarere ka Bugesera atari ko bose bazabazwa imbere y’akanama nkemurampaka.

Umukobwa uzahiga abandi muri Miss Rwanda 2021 azahabwa imodoka iri mu bwoko bwa Hyundai 2020 igura miliyoni 30 y’amafranga y’u Rwanda.

Abaterankunga benshi bakomeye bakomeye barimo Bk, Africa Improvement Food na MTN Rwanda izahemba umukobwa ukunzwe kurusha abandi (Miss Popularity) ndetse na Hyundai iri muzizatanga imodoka ikwiriye nyampinga.

Amajonjora yo gushakisha umukobwa uzambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2021 azatangira ku wa 09 Mutarama 2021 kugeza tariki ya 20 Gashyantare 2021 nyuma yo kuzengura intara zose zigize u Rwanda. Hanyuma abazemezwa kujya mu mwiherero bakazatoranwa mu muhango uzabera i Gikondo ahanzwe habera imurikagurisha mpuzamahanga (EXPO).

Miss Rwanda 2021 we azamenyekana tariki ya 20 Werurwe 2021. ibirori bizabera ku Intare Conference Arena ibarizwa mu mujyi wa Kigali i Rusororo.

NGIRINSHUTI CHRISTIAN

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *