Miss Rwanda 2019: Uko abakobwa 20 barushanyijwe mu byiciro byose.

Mu gihe hakomeje gushakwa uzambara ikamba rya Miss Rwanda 2019 ku itariki ya 26 Mutarama, mu bakobwa 20 bari mu mwiherero ubera i Nyamata kuri Golden Turip Hotel, Higiro Joally yabaye uwa mbere wasezerewe.

Amajwi yabarurwaga mu byiciro bitatu: 5 ba mbere bahize abandi mu gutorwa ku butumwa bugufi kuri telefoni, 13 bitwaye neza mu gusubiza ibibazo by’akanama nkemura mpaka, hagasigara 2 batorwamo usigara n’utaha; usigara agatorwa na bagenzi be bishingiye ku mubano mwiza yarafitanye nabo.

Buri munsi hazajya hasezererwa umukobwa 1 kugera ku munsi wa nyuma ubwo abakobwa 15 bazerekeza kuri Intare conference arena i Rusororo, ahazabera umuhango wo gutora Miss Rwanda uzasimbura Iradukunda Liliane.

Dore urutonde rw’uko abakobwa 20 barushanyijwe mu byiciro byose.

1. Abakobwa 5 bahize abandi kuri telefoni (URUTONDE RWOSE)

Mwiseneza Josiane yari imbere na 35 114, Bayera Nisha Keza amukurikira na 14 527, Uwicyeza Pamella afite 12 467, Gaju Anitha afite 11 793 na Mutoni Olive wari ufite 9 587. Undi we yari ku mwanya wa 11.

Mwiseneza Josiane yahize abandi mu itora ryo kuri telefoni.

 

2. Abakobwa 13 bahize abandi mu bizamini by’akanama nkemurampaka

Abakobwa 13 batoranyijwe n’akanama nkemurampaka bishingiye ku bizamini bahawe ni:

Uwase Muyando Claudine, Niyonsaba Josiane, Tuyishimire Cyiza Vanessa, Mukunzi Teta Sonia, Ricca Kabahenda Michaella, Uwase Sangwa Odille, Umukundwa Clemence, Inyumba Charlotte, Uwihirwe Yasipi Casimir, Nimwiza Meghan, Umurungi Sandrine, Igihozo Darine na Murebwayire Irene.

3. Abakobwa 2 basigaye batowemo 1 watowe na bagenzi be

Higiro Joally na Mugabo Teta Ange Nicole basigaye imbere ubwo abandi bahamagarwaga ngo bakomeze umwiherero kubera ko yaba mu majwi yo kuri SMS no mu y’Akanama Nkemurampaka batari babashije kuza mu myanya y’imbere.

Higiro Joally niwe wasezerewe bwa mbere.

Higiro Joally niwe wasezerewe bwa mbere, naho Mugabo Teta Ange Nicole, atorwa na bagenzi be ngo basigarane mu mwiherero kubera imibanire myiza.

Abagize akanama nkemurampaka.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *