Miss Oksana wa Moscow yahawe gatanya

Mu gihe gito Umwami Muhammad V yeguye ku ngoma y’ubwami mu buryo butunguranye agashyingiranywe na Miss Oksana Voevodina wabaye nyampinga w’umurwa mukuru w’u Burusiya Moscow mu 2015,byemejwe ko batandukanye mu buryo bwemewe n’amategeko (Divorce).
Ibi bibaye mu gihe hari hakivugwa inkuru ya Sultan Muhammad V uherutse kwambura ikamba ry’Ubwami mu buryo butunguranye byo benshi bafashe nko kugwisha ishyano.Ankuru dukesha AFP yemeza ko Muhammad V yamaze kwaka gatanya atandukana n’umukunzi we Miss Oksana Voevodina ukomoka mu Burusiya bari bamaranye amezi 7 gusa.Ahanini igitumye batandukana ngo n’imigenzo y’idini ya Islam umugore atubahirije neza.
Ni ku nshuro ya mbere mu mateka y’iki gihugu Umwami yegura kuva cyabona ubwigenge ku Bwongereza mu 1957. Ubusanzwe Umwami muri Malaisie amara imyaka itanu akabona gusimburwa, uyu Sultan Muhammad V yari yaratowe mu Ukuboza 2016 akaba yagombaga kuzatanga ingoma mu 2021.



Umwami wa 15 wa Malaisie, Muhammad V uheruka kwegura bigakekwa ko bifitanye isano n’ubukwe bwe na Miss Oksana Voevodina

Nta mpamvu n’imwe yigeze ishyirwa ahagaragara n’ubu Bwami yaba yatumye habaho kwegura kwa Muhammad V w’imyaka 49 y’amavuko akaba umwe mu bari bimye ingoma akiri muto. Gusa hari hashize ibyumweru byinshi atagaragara ndetse iminsi ye ya nyuma yaranzwe n’ibihuha byinshi byazamuwe n’ubukwe bwe bw’ibanga na Miss Moscow, Oksana Voevodina w’imyaka 25 y’amavuko.

Ubukwe bw’uyu mwami na Nyampinga bwabereye i Moscow mu Burusiya mu birori by’akataraboneka

Uyu Nyampinga mu bihe byashize yagaragaraga muri kimwe mu biganiro mpamo (téléréalité) aho yaje no kugirana imibonano mpuzabitsina n’umwe mu bagaragaraga muri iki kiganiro ubwo bari muri pisine. 

Ubwo Miss Oksana Voevodina yagaragaraga kuri televiziyo yishimana n’umwe mu basore bakoranaga ’Reality TV show’

Bivugwa ko muri Mata 2018 ubwo biteguraga ubu bukwe, Miss Oksana Voevodina yabanje guhindura idini aba umuyoboke wa Islam dore ko uyu mwami uretse kuba yari umuyoboke w’iri dini, yanayoboraga igihugu kigendera ahanini ku mahame n’imyemerere y’iri dini.

Mu bukwe bwabo ngo nta nzoga zarimo kandi ibiryo byose byari ’halal’

Mu Ugushyingo 2018 ni bwo Umwami Muhammad V yari yatse ikiruhuko (congé) cy’amezi abiri bivugwa ko ari ukugira ngo yivuze. Nyuma gato mu mpera z’uko kwezi ni bwo ibinyamakuru byo mu Bwongereza nka DailyMail ndetse n’ibyo mu Burusiya byasohoye inkuru ivuga ko ibyari ibirori byahindutse ubukwe hagati y’uyu mwami n’uyu mukobwa wahize ubwiza Abarusiyakazi bose b’i Moscow mu 2015. 

Umwami Muhammad V wari wimye ingoma asimbura se, yeguye nyuma y’igihe gito arushinze na Miss Moscow 2015, Oksana Voevodina

Umwami yahisemo Nyampinga, ibindi abishyira ku ruhande

Nyuma yo kwinjira muri Islam ngo Miss Oksana Voevodina asigaye yitwa Rihana Oxana Gorbatenko

Ubusanzwe Umwami muri Malaisie arubashywe cyane muri iki gihugu ku buryo bibujijwe kumuseka cyangwa kumuvuga nabi, bityo kuba yavuyeho bikaba bifatwa nko kuruhura abaturage benshi batafashe neza iby’ubu bukwe n’uyu mukobwa udafite ahahise heza, nubwo yaba Umwami ubwe ndetse n’Ubwami muri rusange nta numwe wagize icyo abivugaho. 

Uyu mwami nta hantu na hamwe yigeze asobanura uburyo yahuye n’uyu Nyampinga arusha imyaka 24 y’amavuko

Imwe mu mafoto bafotowe ku munsi w’ubukwe bwabo

Uretse kuba yarambaye ikamba rya Nyampinga wa Moscow mu 2015, nta byinshi bizwi ku makuru yerekeye ubuzima bwite bwa Oksana Voevodina

Bamwe mu banya-Malaisie ntabwo bakiriye neza uyu mugore w’uwari umwami wabo

Nyina nawe yahataniye ikamba ry’ubwiza mu gace yakomokagamo ka Penza nyuma gato y’isenyuka rya Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete mu 1990

Ibinyamakuru byo muri Malaisie bivuga ko yinjiye muri Islam ku ya 16 Mata 2018

Miss Oksana Voevodina ntibizwi niba haba hari undi mugabo yigeze, yavugaga ko akunda ibijyanye n’imideri ndetse mu bihe bishize yabikoreraga mu Bushinwa na Thailand

Ifoto yafotowe ku ya 17 Nyakanga 2018 ubwo Umwami Muhammad V (iburyo) yiteguraga kuvuga ijambo rifungura umuhango w’Inteko Ishinga Amategeko i Kuala Lumpur, aha ari kumwe na Minisitiri w’intebe w’iki gihugu Mahathir Mohamad (ibumoso)

Muri Malaisie, Umwami uretse kuyobora imihango yo ku rwego rw’igihugu ni na we muyobozi w’ikirenga w’Ingabo, akanaba Umuyobozi w’icyubahiro w’idini ya Islam. Amafoto ye uyasanga ahahurira abantu benshi mu bice bitandukanye by’igihugu.

Akazuba Cynthia

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *