Miss Nimwiza Meghan yatengushye ubuyobozi n’abanyeshuri ba APADE 

Ubuyobozi bw’ishuri rya APADE riherereye mu karere ka Kicukiro n’abanyeshuri baranenga Miss Nimwiza Meghan wari wabijeje kwitabira ibiganiro birangira atahageze ntiyanabamenyesha.

JPEG - 77.3 kbMiss Nimwiza Meghan yatengushye ubuyobozi n’abanyeshuri ba APADE 

Celebzmagazine.com twiyambajwe n’iri shuri abanyeshuri bagaragazaga uburakari n’ubuyobozi buvuga ko bahombye byinshi mu myiteguro yo kumwakira, birangira atahageze atanabibamenyesheje.

Umuhango wo kwakira uyu Miss wari ukubiyemo ibitaramo, kurya no kunywa. Abanyeshuri baranenga Nimwiza Meghan bavuga ko yabatesheje umwanya wo kwiga no gutegura ibindi ngo ntibyari bikwiye.

Image result for Nimwiza Meghan

Umunyeshuri uhagarariye abandi  utifuje gutangaza izina rye yagize, ati“Tumaze iminsi twaramuteguje ndetse atwemerera ko azaboneka none birangiye tumuhamagaye ntiyitaba,mu gihe bikunze atwitaba atubwira ko bitagikunze ngo nibikunda azaza ubutaha. Ibi ntibyadushimishije yakaduteguje tukabimenya aho kuduheza mu gukomeza kwizera.”

Umuyobozi w’abanyeshuri ushinzwe amasomo,Habarurema Simeon

Umuyobozi w’abanyeshuri ushinzwe amasomo,Habarurema Simeon yemeje ko byababaje. Ati” Byatubabaje yabitumenyesheje bitinze ariko nta kundi twabyakiriye. Gusa si byiza umuntu nka Miss akwiye gukorera ku gihe kandi akiyubaha.”

Image result for Iradukunda LilianeIradukunda Liliane

Uyu muyobozi kandi yanenze Miss  ucyuye igihe Iradukunda Liliane wahize ariko ngo nyuma yo kwambikwa ikamba ntiyongeye gusubiza amaso inyuma.Twifashishije telephone ngendanwa twagerageze kuvugisha Miss Nimwiza Meghan ngo atubwire impamvu ntibyakunda kuko telephone ye itariho.

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *