Miss Mwiseneza Josiane yapfushije se

Amakuru aturuka mu baturanyi ba Miss Mwiseneza Josiane  i Karongi aremeza ko yapfushije se wabaga mu gihugu cya Uganda gusa icyo yazize ntikiramenyekana.

Amakuru dukesha Umuseke,uyu nyampinga yapfushije Se wari umaze igihe aba mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda.

Aya makuru twayahawe n’abaturanyi b’iwabo wa Josiane mu murenge wa Rubengera mu karere ka Karongi nyakwigendera yari yubatse n’umuryango we.

Uwo muturanyi wo kwa Mwiseneza yavuze ko uwo mubyeyi yapfiriye mu gihugu cya Uganda.

Ati “Ubu dutegereje ko umurambo we ugezwa inaha kuko uracyari muri Uganda gusa navuga ko byatunguranye cyane kuko twese nta muntu wamuherukaga kuko magingo aya ntawuramenya icyaba cyamwishe.”

Miss ukunzwe muri 2019 twagerageje kumuvugisha ku murongo wa Telefone ye atubwira ko ahuze aza kuduha amakuru arambuye kuri ibi byago byagwiririye umuryango.

Ihogoza Sandrine

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *