Miss Muyango yibarutse imfura ye na Kimenyi Yves

Umuryango wa Uwase Muyango na Kimenyi Yves uri mu byishimo nyuma yo kwibaruka umwana wabo wa mbere mugihe hashize igihe kinini bavugwa mu rukundo rukomeye.

Muyango Claudine uri mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2019 akanegukana ikamba rya Nyampinga uberwa n’amafoto, yibarutse imfura ye na Kapiteni w’ikipe ya Kiyovu Sports Kimenyi Yves.

Amakuru yo kwibaruka kwa Muyango ni we ubwe wayatangaje abinyujije kuri WhatsApp status aho yagaragaje ko yishimiye kuba umubyeyi.

Muri ubwo butumwa, Muyango yanditse ati “Rwari urugendo rukomeye, ndashimira Imana ko yarumfashijemo rukaba rurangiye […] ndi umubyeyi wishimye, ntewe ishema nanjye ubwanjye. Ntagushidikanya ko nzaba umubyeyi mwiza cyane.”

Ntabwo uyu mukobwa yigeze atangaza igitsina cy’umwana we ndetse n’umukunzi we Kimenyi ntaragira icyo atangaza. Gusa hari amakuru yuko yaba yibarutse umwana w’umuhungu.

Urukundo rwaba bombi rwatangiye kujya hanze mu 2019 ndetse bakaba bamaze imyaka ibiri babana nk’umugore n’umugabo nubwo yamwambitse impeta gusa y’urukundo.

Miss Muyango yibarutse imfura ye ya mbere na Kimenyi Yves usanzwe ari umunyezamu w’ikipe ya Kiyovu Sports n’ikipe y’igihugu Amavubi, uretse kuba ibi Muyango yabitangarije ku rubuga rwa WhatsApp, ibi byishimo byabo ntibara bishyira hanze ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye bakunda gukoresha zirimo Instagram cyangwa Twitter n’izindi.

Kimenyi Yves na Muyango baherutse kugaragaza ko biteguye kwibaruka

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE N’UMUHANZIKAZI GIHOZO

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *