Miss Kundwa Doriane na Akiwacu Colombe bazitabira igikorwa cyo kumurika imideri i Burayi

Kuwa 12 kugeza 14 Mutarama  2018 nibwo hazaba iki gikorwa cyo kumurika imideri mu bihugu bitandukanye by’i Burayi harimo Ubudage ,Ubuhorandi ndetse n’Ububiligi,Miss Doriane na Colombe bazaba bari muri ibi birori.

Related image

Miss Kundwa Doriane

Akiwacu Colombe na Doriane basanzwe bamenyereye ibi bikorwa byo kumurika imideri ,Colombe mu mwaka wa 2015 yitwaye neza cyane ubwo yamurikaga imideri n’imisatsi mu gihugu cy’uBufaransa mu murwa mukuru i Paris ahari kubera ibi birori.

Abamurika imideli bazava mu Rwanda bajya i Burayi  ni ba Nyampinga bombi Kundwa Doriane(Miss Rwanda2015) ubu ubarizwa muri Canada na Akiwacu Colombe (Miss Rwanda 2014) uba mu Bufaransa nabo bazamurika imideri muri ibi bitaramo.

Image result for miss akiwacu colombe

       Miss Akiwacu Colombe 

Akiwacu Colombe ubusanzwe amurika imideri, mu  mwaka wa 2012 yitabiriye amarushanwa yo gutoranya uzi kumurika imideri neza mu Rwanda nyuma yaho ubwo yari amaze kuba Nyampinga w’u Rwanda yagiye agaragara no mu bindi bikorwa bifite aho bihuriye no kumurika imideri.

Kigali fashion Week  iyobowe na Bunyeshuli John ari nayo iri gutegura iki gitaramo cya ‘Kigali International Fashion Week 2018’ avuga ko bahisemo gufungura imiryango i Burayi mu rwego rwo kumenyekanisha ibikorerwa mu Rwanda,kugira ngo biyagure mu mikorere.

Umuyobozi John yagize ati ” hari ibikorwa byinshi bimaze gukorwa n’abanyarwanda, igihe kirageze ngo byerekwe amahanga. Turatekereza ko ibi bitaramo tuzakorera i Burayi bizasiga bitanze isura nziza ndetse bimenyekanisha ibihangano by’abanyarwanda.muri rusanjye”.

 

David Mayira -Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *