Miss Kayibanda Aurore n’umugabo we Egide baba baciye ukubiri?

Abakurikirana iby’urukundo rwa Mbabazi Egide na Aurore Kayibanda bakomeje kwibaza ukuri ku mubano w’aba bombi nyuma y’aho bose nta n’umwe ugikurikira undi ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’amafoto bari barashyizeho bahuriyeho bakaba barayasibye.

Image result for Mbabazi Egide na Aurore KayibandaMiss Kayibanda Aurore n’umugabo we Egide baba baciye ukubiri?

Miss Aurore Kayibanda yakurikiraga umuntu umwe gusa ari we Mbabazi Egide, none ubu nta n’umwe akurikira. Mbabazi na we yakurikiraga umuntu umwe (ariwe Aurore Kayibanda) none yaretse kumukurikira amusimbuza umwana wa mukuru we witwa Lina Akabibo. Aba bombi basibye amafoto yose bari bahuriyeho kuri Instagram.

Image result for Mbabazi Egide na Aurore KayibandaMu busanzwe Miss Aurore Kayibanda n’umukunzi we ntibajyaga bahisha amarangamutima yabo mu rukundo ndetse bari bakunze kugaragarizanya ko bakundana bifashishije imbuga nkoranyambaga.

Kuba barasibye ubutumwa burimo n’ubwo kugaragarizanya urukundo bigaragaza ko umubano wabo ushobora kuba utifashe neza.

Guhera ku wa 8 Ukuboza 2018 nabwo abakunzi ba couple ya Miss Mutesi Aurore Kayibanda na Egide Mbabazi bacitsemo igikuba bitewe n’amakuru yavugaga ko baciye ukubiri.

Image result for Mbabazi Egide na Aurore KayibandaIyi nkuru yasize benshi mu gihirahiro yatangiye ubwo konti ya Instagram ya Mutesi Aurore Kayibanda yasibwaga ndetse Mbabazi agasigara nta muntu n’umwe akurikira ku rukuta rwe rwa Instagram n’amafoto amwe bari bahuriyeho yari ku rukuta rw’uyu musore akaburirwa irengero.

Image result for Mbabazi Egide na Aurore Kayibanda

Ikindi cyakomeje gushyira benshi mu rujijo n’uko bose nta n’umwe wabazwaga amakuru ajyanye n’urukundo rwabo muri icyo gihe ngo agire icyo avuga. Gusa, nyuma bagaragaje ko urukundo rwabo rwifashe neza none rushobora kuba rwongeye kuzamo ibibazo.

Mutesi Aurore Kayibanda na Egide Mbabazi bari bamaze imyaka isaga itanu bakundana, ku wa 1 Werurwe 2018 ni bwo hasakajwe amafoto y’uko Mbabazi yambitse impeta y’urukundo Miss Mutesi Aurore ndetse no muri Nyakanga bahamya urukundo rwabo bahana isezerano mu mategeko.

Mutesi Aurore yabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2012, anambikwa ikamba rya Miss FESPAM ryatangiwe mu Mujyi wa Brazzaville mu iserukiramuco Nyafurika rya muzika, Festival Panafricain de la Musique, mu 2013.

Amakuru nk’aya yaherukaga kuvugwa kuri Bahati Grace Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2009 atandukanye na K8 Kavuyo umuraperi babyaranye umwana wabo w’imfura, Uyu mukobwa kuri ubu wibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yamaze gutangaza ko afite umukunzi mushya bari mu rukundo rukomeye.

VIDEO NZIZA UKWIYE KUREBA ISHIMISHIJE

Abdou Bronze 

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *