Miss Iradukunda Liliane anengwa gutera umugongo inshuti n’abo bareranywe muri APADE

Ubuyobozi bw’ishuri  APADE  riherereye muri Kicukiro burasaba Iradukunda Liliane  Nyampinga  w’u Rwanda ucyuye igihe, gusubiza amaso inyuma agashyikirana n’abo bareranywe yasize mu buzima bw’ishuri.

Image result for Iradukunda LilianeUmuyobozi w’abanyeshuri ushinzwe amasomo,Habarurema Simeon avuga ko Iradukunda Liliane wabaye Miss Rwanda 2018 yize mu ishuri ayoboye Lycée de Kicukiro APADE mu Ishami ry’Ubukerarugendo ariko ngo nyuma yo kwegukana ikamba ntiyongeye gusubiza amaso inyuma kandi inama ze n’umurava ku bo yasize ari ingirakamaro .

Ati”Iradukunda Liliane yize hano kandi twishimiye intambwe yateye birashimishije.Gusa nanone tumunenga ko atagarutse ngo aganirize abo yasize abatere umurava no kugira intego.” Uretse Miss Iradukunda ngo hari n’abaharerewe babaye Ibisonga bya Miss.

Umuyobozi w’abanyeshuri ushinzwe amasomo,Habarurema Simeon

Uyu Miss kandi aheruka gushyirwa mu majwi n’umubyeyi we(nyina) uheruka kwiyambaza itangazamakuru amunenga kumutererana ngo kuva yaba Miss ntarongera kumwegera yamutereranye no mu burwayi.

Uretse iki kigo,ni kenshi Intara ba Nyampinga bahagararira mu irushanwa nyuma yo kwegukana ikamba badasubiza amaso inyuma ngo bashimire abaturage n’ubuyobozi,.. yewe banafatanye mu mishinga yubaka igihugu.

Shabani Chris-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




One thought on “Miss Iradukunda Liliane anengwa gutera umugongo inshuti n’abo bareranywe muri APADE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *