Miss Elsa yihaye umukoro mu marushanwa y’ubwiza ku isi

Nyampinga w’u Rwanda 2017, Iradukunda Elsa uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss World,mbere yo kurira indege yemeje ko  icyo azaba ashyize imbere ari uguhagararira u Rwanda no kuruhesha isura nziza.

JPEG - 101.2 kb
Miss Elsa ahamya ko azajya muri Miss World guhagararira u Rwanda

Yabitangaje mu kiganiro yahaye abanyamakuru, mu gihe yitegura kwerekeza i Burayi akahava yerekeza mu Bushinwa aho azitabira irushanwa ry’ubwiza ryo ku rwego rw’isi (Miss World 2017).

Miss Elsa avuga ko azitabira iryo rushanwa afite byinshi ariziho abikesha Miss Jolly Mutesi witabiriye iryo rushanwa mu mwaka 2016.

Akomeza avuga ko  yitabiriye Miss World adashyize imbere kwegukana ikamba kuko ngo agiye ahagarariye igihugu cy’u Rwanda.

Agira ati “Icyo nzitwaza ni ukuba uwo ndiwe. Ngiye nk’uhagarariye igihugu. Ndamutse ngiye nshaka ikamba nka Elsa naba nirebye gusa.”

Akomeza agira ati “Icyo nshyize imbere ni ukwerekana ishusho y’u Rwanda. Umugambi ni ukuba umunyarwandakazi. Sinzigana abo nzabona kuko bishobora gupfa kurushaho, sinumva ko ntatahanye ikamba hari icyo naba nishinja.”

JPEG - 369.7 kb

Akomeza avuga ko yiteguye neza ndetse akaba avuga ko azaserukana ishema agereranyije n’ibikorwa afite n’uburyo muri iryo rushanwa babara amanota.

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com

 

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *