Misiri:Yishwe n’umuryango we azira guhindura idini

Mu gihugu cya Misiri  umusore witwa George yishwe n’umuryango we azira guhindura idini ya Islam akayoboka idini rya gikirisitu.

Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru The Christian Post,  George  yishwe mu cyumweru gishze azira imyemerere .Ubusanzwe akibarizwa mu idini ya Islam yitwaga Hussein Mohammed, nyuma ahinduye idini yitwa George yabitangaje yifashishije  urubuga rwa Facebook

Nyuma y’uko umuryango we ubimenye wahise ukoresha uko ushoboye bamwica urw’agashinyaguro.

Igihugu cya Misiri kiri mu bihugu bikunze kumvikanamo ubwicanyi bukorerwa abagendera ku myemerere ya gikirisitu cyane ko umubare munini w’abagituye ugizwe n’abayoboke b’idini ya Islam.

Kalisa Ali

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *