Misiri:Umukinnyi wa film Rania ashobora gufungwa imyaka 3 azira kwambara impenure

Umukinyi wa sinema Rania Youssef,akurikiranweho kwambara imbyambaro y’urukozasoni ubwo aheruka kwitabira isabukuru ya Film i Cairo mu gihugu cya Misiri.

Image result for Rania YoussefAmakuru ava muri icyo gihugu avuga ko agiye kujyanwa mu nkiko aregwa gushishikariza urubyiruko rwo mu Misiri  kwiyambika imyenda y’urukozasoni.

Rania Youssef aheruka kugaragara yambaye ikanzu yirabura ikozwe mu migozi, igaragaza ibibero bye byose hafi no kugaragaza imwanya y’ibanga, bibabaza abanya Misiri benshi naho bamwe bumva ko akwiye kwambara uko we yipfuza.

Image result for Rania Youssef

Amakuru aturuka mu bucamanza dukesha  AFP, avuga ko ashobora guhanishwa igifungo cy’imyaka itatu aramutse ahamwe n’icyaha. Madamu Youssef umugore w’imyaka 44  yasabye imbabazi yavuze ko atari kwambara iyo kanzu, iyo amenya ko imushyira mukaga.

Shabani Chris-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *