Minisitiri Nyirasafari Esperance yahanuye Abanyarwanda bagiterwa ipfunwe no kuvuga Ikinyarwanda

Minisitiri w’umuco na siporo, madamu Niyirasafi Esperance yatanze impanuro ku banyarwanda bagiterwa ipfunwe ryo kuvuga ururimi rw’Ikinyarwanda.Ibi uyu muyobozi yabivugiye mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire ku rwego rw’igihugu, byabereye i Kigali muri Lemigo Hotel kuwa 21 Gashyantare 2019.

Minisitiri w'umuco na Siporp Esperance Nyirasafari asaba uwajya yumva avuze Ikinyarwanda nabi bakamukosora kujya abyakira

Minisitiri w’umuco na siporo, Nyirasafari Esperance ageza ijambo ku bitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi mbuzamahanga w’ururimi kavukire.

Mu ijambo rifungura ibi birori, Minisitiri Nyirasafari wari n’umushyitsi mukuru, yagarutse ku kamaro k’ururimi rw’ikinyarwanda akangurira inzego zitandukanye by’umwihariko inteko y’umuco n’ururimi ibifite mu nshingano, kongera imbaraga mu kurengera, kubungabunga no kurushaho guteza imbere uru rurimi ruhuza Abanyarwanda nk’uko n’indirimbo y’igihugu (Rwanda Nziza) ibigarukaho aho igira iti: “Ururimi rwacu rukaduhuza”.

Mu butumwa yageneye Abanyarwanda muri rusange, bwihanze mu kongera kubakebura cyane cyane ba bandi bagiterwa ipfunwe no kuvuga ikinyarwanda kandi ari rwo rurimi kavukire, ikibazo gikunze kugaragara mu rubyiruko.

Yagize ati: “Ndasaba Abanyarwanda bose kugira umuhate wo kwiyungura ubumenyi mu gukoresha ikinyarwanda.Duterwe ishema no kukivuga ndetse no kucyandika mu buryo bunoze.Dukomeze kugikunda no kugikundisha abandi.”

Uyu muminisitiri, yasoje ubutumwa bwe ahanura izindi nzego by’umwiharika iz’ubuyobozi bwite bwa Leta, abanyamadini, abanyamakuru, abarimu n’abandi bafite aho bahurira n’abaturage mu kazi kabo ka buri munsi, kuba intangarugero mu ‘kunoza Ikinyarwanda mu mivugire no mu myandikire’ nk’uko n’insanganyamatsiko y’uko mwaka ibigarukaho.

Nubwo yibanze ku gukoresha ururimi rw’Ikinyarwanda, Minisitiri Nyirasafari yanasobanuye ko n’izindi ndimi zemeye ariko zikaba zifite umwanya wazo nk’uko zabihawe n’Itegeko nshinga rya Rebubulika y’u Rwanda, ahubwo ikidakwiye ari ukuzivanga.

Umunsi mpuzamahanga w’ururimi n’umuco wizihizwaga mu Rwanda ku nshuro ya 16.

Amavu n’amavuko by’uyu munsi

Umunsi mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire washyizweho n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bumenyi, Uburezi n’Umuco (UNESCO) mu mwaka wa 1999 nk’uko bigaragara mu mwanzuro 30C/62 w’Inama Rusange yaryo yo mu kwezi k’Ugushyingo 1999.

Inama rusange y’Umuryango w’Abibumbye na yo mu mwanzuro wayo A/RES/61/266 wo muri Gicurasi 2000, yashyigikiye ko itariki ya 21 Gashyantare iba Umunsi Mpuzamahanga w’ururimi kavukire. Ni mu rwego rwo gushyigikira indimi z’abatuye Isi kubera ko hari izigenda zicika cyangwa zizimira kandi zihatse ubumenyi butandukanye, guteza imbere ubusabane n’ubumwe by’abatuye Isi kuko ururimi kavukire ari umuyoboro w’ubumwe n’ubusabane bw’abatuye igihugu.

Mu Rwanda, Ikinyarwanda kemewe n’Itegeko Nshinga nk’ururimi rw’Igihugu ndetse n’urw’ubutegetsi. Ndetse n’Indirimbo yuhahiriza igihugu iragishyigikira nk’uko byavuzwe hejuru.

Mu kurushaho guha agaciro Ikinyarwanda no kucyitaho, Leta y’u Rwanda yashyizeho Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco mu 2010, uru rwego rufite inshingano zo kurengera ururimi rw’Ikinyarwanda, kurubungabunga no kuruteza imbere. Ni rwo kandi rushinzwe gukumira imikoreshereze idahwitse y’Ikinyarwanda, nk’uko bigenwa n’itegeko No 01/2010 ryo ku wa 29/01/2010 rigena Ishingano, Imiterere n’Imikorere by’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco.

Intebe y’Inteko, Niyomugabo Cyprien ageza ijambo ku bitabirire ibi birori.

Ni ibirori byitabiriwe n’abantu b’ingeri zinyuranye.

 

Theoneste Niyikiza–Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *