Minisitiri Edouard Ngirente yibukije urubyiruko ko rudakwiye kwirukankira hanze rutekereza ko ariho hari amahirwe gusa

Minisitiri w’intebe Dr Edouard NGIRENTE yibukije urubyiruko ko rudakwiriye kwirukankira hanze rutekereza ko ariho hari amahirwe gusa kuko akenshi ngo usanga ibi bibakururiye kugwa mu icuruzwa ry’abantu ,aho hari abagenda ngo bagiye guhabwa akazi cyangwa gushaka abo babana nk’umugore n’umugabo nyamara bataziranye uretse guhurira gusa ku ikoranabuhanga nyamara bamara kugerayo bagahura n’akaga gakomeye ntibabashe no gufashwa kuko ntawe uba uzi ibyabo.

Image result for Minisitiri Edouard NgirenteMinisitiri w’intebe Dr Edouard NGIRENTE yibukije urubyiruko ko rudakwiriye kwirukankira hanze rutekereza ko ariho hari amahirwe gusa

Minisitiri w’intebe Dr .Edouard NGIRENTE arasaba urubyiruko kwigirira icyizere bakagaragaza impano zabo ku buryo igihugu kibifashisha mu guhanga ibishya ,bakirinda kugwa mu kibazo cyo gucuruzwa ,aho umuntu ajya hanze ngo agiye gushaka akazi cyangwa kubana n’undi bataziranye ari uko bahuriye kuri interineti.

Minisitiri w’intebe yanabibukije kwirinda ibiyobyabwenge kuko kuri ubu usanga abantu barangije kaminuza ndetse bafite akazi keza aribo bibasiwe n’ibiyobyabwenge.

Related imageKayibanda Mutesi Aurore, Nyampinga w’u Rwanda 2012 akaba na Nyampinga wa Festival Panafricaine (FESPAM) 2013 yibera hanze

Umubare munini w’urubyiruko rwirukankira gushakira imibereho i mahanga ni ba Nyampinga (Miss Rwanda),uko imyaka ihita indi igataha niko abakobwa basimburana mu kwampika ikamba rya Miss Rwanda nyuma wa genzura neza kuva mu mwaka wa 2012 benshi bibera hanze bavuga ko bagiye kwiga no kwitabira amarushanwa mpuzamahanga mu by’ubwiza bakagenda ntibagaruke.

Abakurikirana iri rushanwa n’agaciro Miss Rwanda abafite mu gihugu  bavuga ko bagashyizeho ihuriro rikorera hanze no mu Rwanda rikabafasha kwiteza imbere aho kwirukira kujya gushakira imibereho i mahanga.

Ihogoza Sandrine

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *