Minisiteri y’uburezi yiyemeje gukomeza gushyigikira iterambere ry’abarimu mu Rwanda

Mu butumwa bugenewe umunsi mpuzamahanga w’umwarimu, wizihizwa tariki ya 5 Ukwakira buri mwaka, Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko izakomeza kongera imbaraga muri gahunda yatangiye zigamije guteza imbere imibereho y’umwarimu no gukomeza gutekereza ku zindi nshya zakunganira izisanzwe.

Gahunda zizashyirwamo ingufu zirimo iya ‘Girinka mwarimu’, korohereza mwarimu kwigurira mudasobwa binyuze muri Koperative Umwarimu SACCO, inguzanyo ku buryo bworoshye zibafasha kwiteza imbere n’ibindi.

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Olivier Rwamukwaya, yavuze ko impamvu yo kwita kuri gahunda zizamura imibereho ya mwarimu ari uko uburezi ari ryo shingiro ry’iterambere rirambye bukaba kandi ari wo muyoboro ubuzima bwose bw’igihugu bunyuramo kugira ngo gishobore kwiyubaka no kugira ejo hazaza heza.

Rwamukwaya yatangaje ko Minisiteri y’Uburezi ifite gahunda yo gutegurira abarimu amahugurwa abafasha kunoza akazi kabo cyane cyane abatarize umwuga w’ubwarimu binyuze muri porogaramu y’iyakure.

Yavuze kandi ko Minisiteri izavugurura politiki y’iterambere n’imicungire by’abarimu hagamijwe kubihuza n’igihe tugezemo hakanategurwa sitati yihariye y’abarimu, n’ibindi.

Umunsi mpuzamahanga w’abarimu washyizweho ku rwego mpuzamahanga ku bwumvikane bw’ Ishami ry’Umuryango w’Abibumbwe rishinzwe Uburezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO) n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Murimo(ILO).

Ku rwego rw’Isi uyu munsi washyizweho mu wa 1966 ariko watangiye kwizihizwa mu mwaka wa 1994. Mu Rwanda watangiye kwizihizwa mu mwaka wa 2002.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti ‘Gushyigikira Mwarimu ni ukubaka iterambere rirambye.’

Munezero Janvier/ Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *