Minisiteri y’Uburezi yanenze ibigo by’amashuri bigaragaramo umwanda

Mu bukangurambaga ku ireme ry’uburezi bumaze ibyumweru bibiri bukorwa mu bigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye mu gihugu hose, itsinda ryari mu karere ka Nyanza ryasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri kwita ku isuku.

Amashuri yasuwe mu karere ka Nyanza bakora isuku bitegura abashyitsi

Itsinda ry’abakozi ba Ministeri y’Uburezi bagaragarije ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza n’abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye ibyavuye mu bukangurambaga bari bamazemo ibyumweru bibiri aho basuye ibigo by’amashuri 20 bikorera muri ako karere.

Kamana Laurent umugenzuzi w’uburezi muri Minisiteri y’Uburezi yabwiye ababyozi mu mashuri 20 basuye, ko umunani muri yo bayasanzemo umwanda ukabije, ahandi ngo wasangaga hakozwe isuku yo kwitegura abashyitsi.

Yagize ati “Ntabwo bikwiye ko Minisiteri y’Uburezi iza kubibutsa gukora isuku mu bigo muyobora kandi mubyirirwamo umunsi ku wundi. Ikibazo tugira ni uko tubabwira gukora isuku mu gahakana ngo nta mwanda uhari  kandi wagera ahubatse  ‘misarani’ (ubwiherero) ukakirwa n’umwuka unuka ku buryo umuntu atinya kuhagera.”

Yakomeje avuga ko ibigo byinshi basuye basanze bakora isuku y’abashyitsi, bagakora aho abantu bareba ariko wagera ahiherereye ugasanga bicika.

Kamana ati “Nk’abantu tujijutse duharanire isuku, kuko niba utagira isuku bizakugora kuyitoza abana urera.”

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Nyanza ushizwe imibereho myiza Umutesi Solange yavuze ko ibyo bazashobora bazabikosora akaba yasabye Ministeri y’Uburezi ko yazabafasha kuvugurura ibyumba by’amashuri bishaje ngo kuko umwaka ushize bafatanyije n’abafatanya bikorwa bubatse ibyumba by’amashuri 31, ariko ngo ntaho byakoze kuko ngo ibigo hafi ya byose bifite ikibazo k’ibyumba bike by’amashuri kandi binashaje.

Ati “Birababaje kuba abantu tujijutse bavuga ko dufite umwanda kandi muba mufite abanyeshuri mushobora gushyira mu matsinda bagakora isuku kuko hari ibindi bigo bifata amasaha make bagakoresha abana isuku, ariko udakoresheje bariya bana baba bagize uruhare muguteza umwanda ntabwo muzigera mugera ku isuku.”

Yakomeje avuga ko umwana wiriwe ku ishuri yahabonye umwanda kugera iwabo mu rugo agakora isuku ngo ni ibintu biba bitoroshye ngo kuko ngo nta suku aba yize.

Ati “Iyo mwarimu yavuze biragoye kuvuguruzwa n’umwana, nkumva rero twahiga ko ari ubwa mbere n’ubwa nyuma ibigo byacu bigaragayeho umwanda, tukazasigara dukora ubuvugizi ku kibazo cy’ubucucike mu mashuri.”

Ibigo byasuwe mu bukangurambaga bwo kugenzura ireme ry’uburezi byasabwe gukosora ibiri mu bushobizi bwabo bitarenze mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka ubwo hazatangizwa icyiciro cya kabiri cy’ubukangurambaga bakazasanga ibibazo byose byarakosowe.

Mu bugenzuzi bwakozwe basanze inzu ya Mawalimu hari aho ifatwa nabi

Abahagarariye uburezi mu mirere y’Akarere ka Nyanza n’abayobozi b’ibigo bagaragarijwe ibyavuye mu bukangurambaga bwakozwe na Minisiteri y’Uburezi

Akazuba Cynthia-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *