Min.Kaboneka abona kwihuta mu iterambere bidashoboka hakiri imiryango ikibanye nabi

Minisitiri w’ubutegetsi bw’ igihugu, Francis Kaboneka avuga ko umuryango ariwo shingiro ry’iterambere , imibereho myiza y’abaturage n’umutekano bityo ko igihugu kidashobora kwihuta mu iterambere hakiri imiryango ibanye nabi.

Ntidushobora kwihuta mu iterambere tugifite imiryango ibanye nabi - Min. Kaboneka

Kuri uyu wa mbere tariki 28 Gicurasi uyu mwaka, mu karere ka Bugesera hatangirijwe icyumweru cyahariwe ubukangurambaga ku kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu miryango. Ni icyumweru Polisi y’u Rwanda ifatanyamo n’abafatanyabikorwa batanduaknye ndetse hagamijwe kurikumira no kurica burundu.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka ni we wari Umushyitsi mukuru muri uwo muhango.

Yabwiye abari aho ko umuryango ari ishingiro ry’iterambere , imibereho myiza y’abaturage n’umutekano.

Yagize ati ” Ntitwavuga umutekano usesuye dufite imiryango imitima yayo itari mu gitereko, imibanire yabo itameze neza.Ntitwaba turi abayobozi dufite imiryango ibanye nabi mu makimbirane.

Yakomeje avuga ko imibanire itari myiza iba ari inzitizi y’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage; kandi ko iyo imiryango idashyize hamwe, abashakanye barara barwana, imitungo batayumvikanaho , biba ari umuzingo kuri leta, ku baturanyi ; ariko cyane cyane ku babakomokaho; ndetse ko iyo miryango ituma igihugu gitakaza amaboko kikanatakaza ejo hazaza.”

Minisitiri Kaboneka ati ” Ntidushobora kwihuta mu iterambere tugifite imiryango ibanye nabi,dukumire amazi atararenga inkombe.

Yasabye ko habaho ubufatanye mu gukemura iki kibazo, abaturage bagakorera mu masibo , bikitabira umugoroba w’ababyeyi, ndetse n’inzego z’urubyiruko , iz’abagore,komite z’abaturage mu kwicungira umutekano( CPCs), abihaye Imana n’abandi bagafasha kurwanya no gukumira ihohoterwa.

Ikindi yagarutseho ni ugusaba inzego zose n’abaturage kurwanya ibiyobyabwenge n’inda ziterwa abana.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ubuyobozi n’abakozi, DIGP Juvenal Marizamunda we mu ijambo rye yavuze ku cyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi; aho yavuze ku bukangurambaga buganisha ku gutura mu mudugudu utarangwamo icyaha.

Yavuze ko ishingiro ry’umutekano ari ukubahana no kujya inama kw’abashakanye; ibi yabigarutseho agira ati ” Umuryango utekanye urangwa n’ubufatanye, iyo bitangenze bityo urasenyuka.

DIGP Marizamunda yavuze ko impamvu nyamukuru zitera ihohotera ryo mu ngo zituruka cyane cyane ku biyobwenge ubusinzi, ubukene,ubujiji n’ibindi.

Yavuze ko gukumira ihohoterwa bishoboka cyane cyane hatangwa amakuru ku gihe y’aho ribera, guha abana uburenganzira bwabo harimo kubashyira mu ishuri kutabajyana mu tubari , mu busambanyi, icuruzwa n’ibindi.

Yasoje asaba ubufatanye bw’abaturage n’izindi nzego mu kurwanya iryo hohoterwa ryo mu ngo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Theos Badege yahaye abitabiriye iyi nama ikiganiro kivuga kuri gahunda y’ibikorwa bihuza Polisi n’abaturage ndetse n’icyumweru cyo kurwanya ihohoterwa ryo mu ngo,n’ingamba zo kurwanya ibyaha muri rusange.

Iyi nama yari yitabiriwe n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze mu karere ka Bugesera kuva ku nzego z’akarere kugeza ku rwego rw’umudugudu n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye bose barenga 1000.

Abo bayobozi bahawe umwanya batanga ibitekerezo by’uko iri hohoterwa ryacika burundu, biyemeza gufata iya mbere mu kurirwanya no kurica burundu.

Mbitezimana Isaac-Celebzmagazine.com

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *