Min. Gen Kabarebe yatashye ku mugaragaro umudugudu w’icyitegererezo wa Bahimba

Minisitiri w’Ingabo, Gen Kabarebe James, yatashye ku mu mugaragaro umudugudu w’icyitegererezo wa Bahimba wubatse mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, abasaga kubungabunga ibikorwaremezo biwurimo.

Ni umudugudu wuzuye utwaye  utwaye angana na 1, 2 60,03 9,115 y’amafaranga y’u Rwanda, watangiye kubakwa muri Mutarama 2017, ukaba watujwemo abakuwe mu manegeka.

Gen Kabarebe yasabye abaturage bawutujwemo kuwufata neza no kubakira ku mahirwe awurimo.

Yagize ati “Inzu mwahawe musabwe kuzifata neza. Hari aho byagiye bigaragara ko hari abahabwa inzu ejo ugasanga bazisambuye bari kugurisha. Mwahawe umudugudu mwiza ufite byose bikenerwa ngo mubihereho.’’

Nyirabarahira Ancilla w’imyaka 64 watujwe yashimye Umukuru w’Igihugu wabakijije kubunza Akarago akabatuza mu mazu meza hafi y’ivuriro n’ishuri abana babo bigamo akanaboroza inka bityo bakaba bari kwiteza imbere.

Uyu mudugudu wubatswemo inzu 12 aho imwe iturwamo n’imiryango ine. Ku ikubitiro hatujwemo imiryango itishoboye n’indi yakuwe mu manegeka igera kuri 48,  ukaba urimo igikumba cy’amatungo,ivuriro n’ishuri.

 

Munezero Janvier/ Celebmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *