Mimi umukunzi wa Meddy  yasoje amasomo ye y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza

Mimi umukunzi wa Meddy  yasoje amasomo ye y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza,yabitangaje yifashishije Instagram abwira abamukurikira barenga ibihumbi 40 ko yishimye bikomeye.

Aya masomo yari amaze igihe ayakurikirana muri kaminuza ya Naveen Jindal School of Management – UT Dallas yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mimi ari mu banyeshuri barenga 27,500 iyi Kaminuza yahaye impamyabumenyi nyuma yo gusoza icyiciro cya kabiri cya kaminuza.

Yanditse agaragaza ko mu myaka mike ishize yanyuze mu nzira igoranye ndetse akamara amasaha menshi mu ijoro ari mu masomo kandi akanakora umunsi wose gusa bikaba byaramugize umuntu ushikamye.

Yagaragaje ko gusoza amasomo ya kaminuza atari iherezo ahubwo ari intangiriro, ashishikariza abantu kwishyiramo akanyabugabo kandi bagakora uko bashoboye ngo akazi kose berekejeho amaboko bagakore neza.

Uyu mukobwa avuga ko buri muntu buri wese aziranye nawe hari icyo akwiye kumwigiraho.

Mu bitekerezo byinshi byatanzwe harimo icya Meddy wamwifurije ishya n’ihirwe mu mwaka wa 2020 washaririye benshi, anamubwira ko we n’ubwo bimeze gutyo agifite amahirwe yo kuwuhirwamo.

Meddy yanashyize ubutumwa kuri Instagram buherekejwe n’ifoto y’uyu mukobwa, ateguza ibirori byo kwishimira iyi mpamyabumenyi yahawe umukunzi we. Ati “Ibirori byo kwishimira impamyabumenyi ni vuba. Ubwiza n’ubwenge mu ifoto imwe.”

Umwaka ushize Mimi yongeye gushimangira urwo akunda Meddy ubwo ku isabukuru ye yandikaga amagambo menshi agaragaza ko yamwihebeye. Na Meddy ntiyahwemye kwereka uyu mukobwa ko yamwihebeye anamubwira ko afite umwanya wihariye mu mutima we.

Mu mpera za 2018 Meddy yagiye kwerekana mu muryango uyu mukobwa, icyo gihe babanje guca ku ivuko ry’uyu mukobwa Meddy aramutsa abo kwa sebukwe.

Ubwo yari yitabiriye igitaramo cya East African Party cyatangiye umwaka wa 2019 cyabaye ku wa 1 Mutarama, Meddy yeretse uyu mukobwa abakunzi be maze amagambo ashira ivuga.

 

 

Meddy yamusezeranyije ko bidatinze azamukoreshereza ibirori byo kwishimira ko yasoje kaminuza

 

Meddy yanditse ateguza umukunzi we kuzamukorera ibirori byo kwishimira intambwe yateye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *