Miliyoni 90 y’Amayero niyo arikugura Marcus Rashford na Christian Ereksen 

Ikpe ya Real Madrid yo mu gihugu cya Espagne, irashaka gutanga akayabo ka Miliyoni 90 y’Amayero kuri Marcus Rashford ukinira Manchester United na Christian Ereksen wa Tottenham.

Image result for Marcus Rashford Manchester United with Christian Eriksen Tottenham.

Iyi kipe irifuza aba bakinnyi babiri kugira ngo bazibe icyuho cyasizwe na rutahizamu, Christano Ronaldo werekeje muri Juventus muri Kamena uyu mwaka.

Nyuma y’umukino wahuje ikipe y’igihugu cy’u Bwongereza n’iya Croatia i Wembley ku Cyumweru tariki ya 18 Ugushyingo 2018, nibwo abashinzwe gushakira abakinnyi ikipe ya Real Madrid, bagiye kuvugana na Marcus Rashford,  bakaba bifuza kumusinyisha muri Mutarama 2019.

Ibi biravugwa mu gihe umutoza mukuru wa Manchester united, Jose Mourinho avuga ko Rashford ari umwe mu bakinnyi batanu beza ba shampiyona y’Abongereza muri uno mwaka w’imikino,  ku buryo bishobora kugorana kumurekura.

Ikinyamakuru The sun gitangazako abashinzwe gushakira abakinnyi ikipe ya R. Madrid bagiye bashaka kugirana ibiganiro na Paul Pogba ndetse na Romelu Lukaku, ariko birangira bashimye Rashford.

Iyi kipe kandi iranifuza umukinnyi ukina hagati mu ikipe ya Tottenham, Luka Modric igihe yaba ayisohotsemo.  Umotaza wa Real, Santiago Solari ngo arashaka kumutangaho amayero asaga million 40 muri Mutarama 2019.

Eriksen wifuzwa na Real Madrid, asigaje amazi 18 ngo arangize amasezerano ye mu ikipe ya Tottenham.

Marcus Rashford ni umusore w’imyaka 21 ukinira Man Utd

 

Shabani Chris-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *