Mike Karangwa yavuze icyamukuruye kuri Isimbi ugiye kumubera umugore

Mike Karangwa wamenyekanye cyane mu itangazamakuru ry’imyidagaduro, yavuze bimwe mu by’ingenzi byatumye ahitamo Isimbi Mimi Roselyne benda kurushingana.

Mike yavuze icyo yakundiye Isimbi Roselyne

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru Isimbi, Mike yavuze ko yakuruwe n’urukundo kandi yarusanganye Roselyne.

Ati: “Icya mbere ni urukundo, niho urukundo rwanjyanye, nakurikiye icyo umutima umbwira nkurikira aho urukundo ruri kandi koko nararuhasanze. Ni umukobwa nkunda n’umutima wanjye wose, wubaha, ucisha make, ukunda gusenga, sinavuga byinshi ariko yujuje byose by’umugore nashakaga.”

Mike Karangwa yavuze ko yakuranye n’uyu mukobwa kandi ko imiryango yombi isanzwe igenderana ku buryo umwe ari nk’umwana iwabo w’undi.

Ku bujyanye n’imyiteguro y’ubukwe, Mike yavuze ko bigeze kure ku mpande zombi, dore ko ubukwe buzaba tariki ya 23 Gasgyantare 2019, bakazasezeranira muri Eglise Vivante ku Kimihurura hanyuma kwiyakira bikazabera muri Camp Kigali.

Mike yifuza ko abarimo The Ben, Emmy, Claude Kabengera na Muyoboke Alex na bo bagera ikirenge mu cye bakarushinga.

Ati “Ni hagati y’abantu batatu, uwa mbere naha uru rufunguzo ni The Ben, uwa kabiri ni Emmy, na Claude Kabengera nakarumuhaye, undi ni Muyoboke Alex na we nagire atwereke umugeni.”

Related image

Mu bo Mike Karangwa yifuze ko na bo barushinga harimo The Ben.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *