Mike Karangwa yahinyuje ingingo yemerera buri mukobwa wese uko yaba areshya kujya mu bahatana muri Miss Rwanda 2021

Nyuma y’uko Miss Rwanda Organization itangaje impinduka zizagaragara mu iri rushanwa rya Miss Rwanda 2021, Mike Karangwa ntabwo yumva neza iyi ngingo yemerera buri mukobwa wese uko yaba areshya kujya mu bahatana muri Miss Rwanda

Mike Karangwa yashyizwe mu kato kubera amanyanga yakoze - Teradig NewsMike Karangwa yahinguje ingingo yemerera buri mukobwa wese uko yaba areshya kujya mu bahatana muri Miss Rwanda 2021

Nyuma y’iminsi izi mpinduka zitangajwe,Mike Karangwa ni umwe mu banyamakuru bafite izina rikomeye mu myidagaduro hano mu Rwanda. Yabaye umwe mu bagize Akanama Nkemurampaka muri iri rushanwa inshuro zirenze imwe ku buryo uvuze ko ariziho byinshi utaba ubeshye.

Mike Karangwa yagarutse ku byo atashimye muri izi mpinduka nshya. Yagize ati “Bagakwiye kwitondera cyane ibijyanye n’indeshyo kuko buri rushanwa rigira standard (urwego cyangwa se ikigero runaka)”.  Yakomeje avuga ko azakomeza kubaza impamvu y’iyi mpinduka.

Karangwa kugeza ubu ntabwo yumva neza iyi ngingo yemerera buri mukobwa wese uko yaba areshya kujya mu bahatana muri Miss Rwanda. Yavuze ko yishimiye izindi mpinduka zose gusa anatanga ikindi gitekerezo nk’inyunganizi. Yagize ati ”Ikindi nari nifuje njye cyaba, ni ugushyiraho n’uburyo abakobwa bo muri diaspora nabo bakwitabira cyane aya marushanwa”.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *