Mike Karangwa asigiye igifunguzo cy’ubuseribateri Claude Kabengera mu kumutera ishyari ryiza 

Mike Karangwa wamamaye nk’umunyamakuru ukomeye mu myidagaduro mu Rwanda usigaye ari umuvugizi wa Kaminuza y’u Rwanda uri mu myiteguro y’ubukwe n’umukunzi we Roselyne Mimi Isimbi ,yatangaje ko  asigiwe igifunguzo cy’ubuseribateri uwitwa Claude Kabengera bakoranye mu kumutera ishyari ryiza.

Image result for Roselyne Mimi Isimbi

Mike Karangwa aritegura ubukwe

Ubukwe bw’aba bombi buteganyijwe kuba tariki 23 Gashyantare 2019. Mike na Isimbi bazasezeranira mu rusengero rwa Eglise Vivante ruherereye ku Kimihurura mu mujyi wa Kigali, umuhango uzaba saa cyenda z’amanywa. Kwiyakira bizaba saa kumi n’imwe z’umugoroba, bibere Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) ahazwi nka Camp Kigali.

"Tuziranye cyera ntaraba Mike muzi" Mike Karangwa avuga ku mukunzi bitegura kurushinga, yavuze uwo azasigira igifunguzo -VIDEO

Mike aganira n’itangazamakuru mu bo asigiye igifunguzo cy’ubuseribateri humvikanamo izina rya Claude Kabengera bakoranye mu itangazamakuru.Yagize ati’ Nsigiye  igifunguzo cy’ubuseribateri Claude Kabengera,nagire nawe abikure mu nzira kbs.”

Image result for Roselyne Mimi Isimbi

Uyu Claude Kabengera yamenyekanye mu mwuga w’itangazamakuru mu Rwanda.Yakoreye ibinyamakuru birimo Radio10/TV10 na Voice of America.Yasezeye umwuga yerekeza ku ishuri muri Amerika yiga muri Arizona State University nyuma y’amasomo ni Public Relation.

Related image

Claude Kabengera

Mike Karangwa witegura ubukwe  yatangiriye urugendo rwe rw’itangazamakuru kuri Radio Salus akomereza kuri Radio Isango Star ndetse na Radio/Tv10 aheruka kumvikanaho mu myaka itambutse. Ubu arikorera aho afite ikiganiro gica ku rubuga rwa ‘Showbiz Today’. Uyu munyamakuru afite ubunararibonye mu gukemura impaka mu marushanwa y’ubwiza. Yatoranyijwe mu bari bagize akanama nkemurampaka k’irushanwa rya Nyampinga wa Kaminuza y’u Rwanda, yakoze imyaka itatu mu irushanwa rya Miss Rwanda kenshi ariwe uyoboye akanama nkemurampaka.

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *