Mico The Best yatangiye muzika yishimisha, abonye ko ari Business yunguka ahindura umuvuno

Umuhanzi Mico The best umaze kumenyekana mu njyana ya Afro beat, yavuze ko yatangiye umuziki nk’uwishimisha ariko nyuma abona ko ari umwuga ubyara inyungu bituma ahindura uburyo akoramo muzika ye.

Mico aterwa isoni n’indirimbo ze za mbere kuko yazikoze asa n’uwishimisha.

Mico watangiye gukundwa mu ndirimbo ‘Umutaka’ yabwiye KT Radio ko iyo yumvise indirimbo yatangiriyeho zimutera ipfunwe n’ikimwaro kuko Atari yagasobanukiwe ibya muzika ahubwo yayikoraga yishimisha.

Ati : Abahanzi bakunze gushimishwa n’indirimbo zabo za mbere, ariko kuri njye siko bimeze, kuko iyo nzumvise numva zinteye isoni n’amarira ku buryo numva atari umuziki nakoraga ahubwo ari ikindi gisa na wo.”

Uyu muhanzi yakomeje  ati : Ukuri ni uko natangiye umuziki ngamije kwishimisha gusa, ariko naje kubona ko ari umwuga wiyubashe ubyara inyungu , icyo ni cyo gihe nahinduye uko nawukoraga ntangira kuwitaho nkomeje.

Mico yatangiye muzika akorera muri Studio ‘Super Level’ yari ifitwe na Urban Boys, ari naho yakoreye nyinshi mu ndirimbo ze zatumye amenyekana, gusa kugeza ubu yamaze gusinyana amasezerano n’iyitwa ‘KIKAS’ imaze kubaka izina mu kuzamura abahanzi bafite impano mu gihugu.

Uyu muhanzi yabwiye iki kinyamakuru ko yitegura gukorana indirimbo n’abahanzi bo mu karere by’umwihariko abo muri Tanzania na Uganda ndetse akazanakorana na ‘B Flow’ wo muri Zambia.

Mico wakoze indirimbo nyinshi yakunzwe zirimo iyitwa ‘Akabizu’, ‘Sinakwibagiwe’ yakoranye na Diamond, ‘Umugati’ ‘Arashotorana’, ‘Indahiro’ n’izindi nyinshi, kuri ubu afite indirimbo nshya yise ‘Jamais’.

REBA VIDEWO Y’INDIRIMBO ‘JAMAIS’ YA Mico The Best

Image result for mico the best




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *