Michael Scofield uzwi muri Prison Break,yemeje ko ari umutinganyi anatanga abimenyetso

Wentworth Miller uzwi nka Michael Scofield muri film y’uruhererekane yakunzwe n’abatari bake ku isi Prison Break, nubwo ari umutinganyi akanabigaragariza isi ntibibuza guhora atungurwa n’uko buri wese umuzi abyakira iyo abimenye. Gusa, n’abakunzi be ntibasiba guhora babimubaza.Iyo uvuze izina Prison Break abenshi bumva Michael Scofield wagaragaye muri iyo Film nk’umukinnyi w’imena ufite ubuhanga n’ubwenge buhanitse bwo kwishakira ibisubizo by’ibibazo waba uhuye nabo ibyo ari byo byose, igihe icyo ari cyo cyose ndetse n’ahantui aho ari ho hose. Uyu mugabo w’imyaka 47 y’amavuko ubundi yavutse tariki ya kabiri Kamena 1972 mu gihugu cy’Ubwongereza avuka ku babyeyi bombi b’Abanyamerika Wentworth Earl Miller Papa we na Mama we Joy Marie Palm-Miller.

Uyu mugabo wiyemerera ko ari Umutinganyi iyo abivuze benshi mu bakunzi be ntibabyemera ndetse hari n’abadashira amatsiko kugeza bamwibarije ubwabo akabihera igisubizo. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Wentworth Miller yashyizeho ifoto igaragaza ubutumwa umukunzi (umufana) we yamwandikiye bigaragaza uburyo abantu bafata kuba ari umutinganyi.Nyuma yo gushyiraho iyi photo uyu mugabo yahise asubiza ubu butumwa bw’uwari wabwanditse, amwemerera ko ari umutinganyi byeruye. Ubutumwa yandikiwe bwagiraga buti”Umukinnyi wanjye w’ibihe byose…. Gusa igihe namenyaga ko uri umutinganyi. Naratunguwe. Mukuri ntabwo umeze nk’aba bantu(abatinganyi).” Hasi y’Ifoto Michael Scofield yahise amusubiza agira ati”Mukuri ndi we.”

Wentworth yakomeje avuga ku birebana n’igice cya gatandatu gitegerejwe na benshi mu barebye ibice byabanje bya Prison Break. Yatangaje ko gishobora kudasohoka uyu mwaka wa 2020 nkuko abenshi bari babizi. Abajijwe igihe Prison Break Season 6 izasohokera yagize ati”1. Ukugaragaza ko mubyishimira nibyo gushimwa. 2. Nta gitekerezo mbifiteho igihe cyangwa koko niba hazasohoka igice gishya. Ibyo biganiro ntabwo njye mbirimo. 3. Ibiganiro cyangwa amafilm aca ku ma televiziyo afata igihe kinini. Kuyakora, kuyatunganya ndetse n’ikirere. Izo zose ni impamvu. 4. Kubwanjye bisa nkaho nta mahirwe mbiha iby’uko igice cya gatandatu twakibona muri uyu mwaka 2020. 5. Wenda nshobora kwibeshya”

Twabibutsa ko Wentworth Miller ukomeza gutangaza ko iyi film y’uruhererekane yagakinwe ikagera no ku bice(Seasons) 20, arko ko ikibazo gihari ari uko abakinnyi b’amazina aremereye muri iyi film nabo ubwabo barimo gusaza kandi bigoye kubasimbuza. Prison Break ni Film y’uruhererekane yatangiye gukinwa mu mwaka wa 2005, hagasohoka ibice byayo bine muri 2006 ndetse n’icya gatanu cyasohotse muri 2017. Byari byitezwe ko igice cya gatandatu kizasohoka 2020, gusa amahirwe yabyo arimo kuyoyoka.

 

T.U Nsanze.

Bana natwe tugususurutse umenye.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *