Mgr Kambanda Antoine yagizwe Arikiyepisikopi wa Diyosezi ya Kigali

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Ugushyingo 2018, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Francis yagize Arikiyepisikopi wa Kigali, Musenyeri Antoine Kambanda wari usanzwe ayobora Diyoseze ya Kibungo, Musenyeri Thadee Ntihinyurwa wayiyoboeraga yemererwa kujya mu kirihuko cy’izabukuru.

Mgr Ntihinyurwa Thadee asimbuye, yagizwe Arikiyepisikopi wa Kigali muri Werurwe 1996. Musenyeri Kambanda umusimbuye yagizwe umuyobozi wa Diyoseze ya Kibungo tariki ya 9 Werurwe 2013.

Mgr Kambanda wimuriwe i Kigali, yatangarije itangazamakuru ko aya makuru ari impamo agira ati “Ni byo. Roma imaze kubitangaza. Ni inshingano ziremereye ariko byose tubifashwamo n’Imana. Ubu hakurikiyeho gahunda yo kuzimukirayo no kuzahabwa inshingano no guhererekanya ububasha n’uwo nsimbuye. Ntabwo ndamenya igihe bizabera kuko ni bwo inkuru tukiyimenya”.

Mgr Kambanda wari umaze imyaka itanu muri Diyoseze ya Kibungo, yayigezemo asimbura Msg Kizito Bahujimihigo nyuma yo gusezera kuri iyo mirimo.

Munezero Janvier/ Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *