Mfite umukunzi,Sarpong ni inshuti isanzwe/Asinah yisubiyeho

Mu gihe uruhando rw’imyidagaduro mu mujyi wa Kigali habonetse umukobwa  Ange wiyita Strawberry kuri Instagram agatangaza ko ari mu rukundo n’umukinnyi Sarpong ndetse akihanangiriza umuhanzikazi Asihan,Asinah yatangaje ko batigeze bakundana byari ibihuha.

Asinah yatangaje ko atakundanye na Sarpong

Asihan aganira n’umunyamakuru wa Isango star yagize ati »Hari ibintu uba ubona bitagufasheho kubivuga ukareka kubivuga wanga ko byagufatira umwanya ukabyirengagiza.Njye nababwiye ko uwo Sarpong ari inshuti yanjye isanzwe atari umukunzi wanjye iby’itangazamakuru byo ,….ntawababuza kuvuga. »

Yabajijwe impamvu umubano we na Sarpong  usa n’uwajemo agatotsi ko ntasano bifitanye no kuba yaratandukanye. Ati »Mbo n’ubu ntacyahindutse nshobora kumutumira mu gitaramo nawe akantumira muri March ntacyahindutse. »

Ange wiyita Strawberry kuri Instagram

Kubijyanye na Ange wiyita Strawberry kuri Instagram uheruka kumwiyama amusaba kwibagirwa Sarpong yanze kuriherana aramusubiza.Ati » Ntabwo namwinjirira mu buzima,ni umwana w’umusore mwiza kandi ushobora gukundana n’uwari we wese mbahaye karibu. »

Asinah yemeza ko gutangaza uwo bakundana nta nyungu bikimufitiye ngo kuba yabitangaza ntacyo byahindura kubakundana. Yemeje ko afite umukunzi mushya utari Sarpong ndetse ashimangira ko ntangaruka yagizweho n’amakuru y’urukundo na Sarpong

Shabani Chris-Celebzmagazine.com

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *