Mfite amatsiko yo kuzitwa umugore wawe!Miss Bahati Grace wateye imitoma umusore bagiye kurushinga

Uwabaye Miss Rwanda 2009 Bahati Grace yateye imitoma umukunzi we ku munsi w’isabukuru ye y’amavuko, avuga ko afite amatsiko menshi yo kuzitwa umugore we vuba.

Mu magambo ye abicishije ku rubuga rwa Instagram, Miss Bahati yanditse amagambo atomoye abwira umukunzi we ko amufitiye amatsiko yo kuzamubera umugore.

Ati’’Umuntu wese uzumva inhuur y’urukundo rwacu azabasha gusobanukirwa umugabo nyawe uri we! Ibikorwa byawe byarampinduye neza. Isabukuru nziza, Mfite amatsiko yo kuzitwa umugore wawe vuba! Ngukunda bitagereranywa.’’

Ibi uyu mugore abitangije nyuma yuko amakuru yuko ubukwe bwaba bombi byari byatangajwe ko bwegereje ndetse ko ari mu minsi ya vuba mu kwezi kwa Nzeri 2021 nubwo nta makuru yabo bwite baratangaza.

Uyu mugore w’umwana umwe wabyaranye na K8 Kavuyo nyuma y’igihe adafite umukunzi yaje gutangaza ko ubu yamaze kubona uzamwibagiza uwo batandukanye banabyaranye.

Icyo abitangaza yari mu mwaka 2018 ubwo yaramaze gushimangira ko Murekezi Pacifique yaje mu gihe cyiza umwaka ukamubera akataraboneka.

Pacifique Murekezi witegura kurushinga na Miss Bahati Grace ni umuhungu wa Murekezi Raphaël wamenyekanye nka Fatikaramu washinze ishuri rya Espanya ry’i Nyanza akaba yaranakiye ikipe ya Rayon Sports.

Ikindi wamenya ni murumuna wa Murekezi Olivier, umwe mu bakinnyi u Rwanda rwagize mu mukino wa Volleyball wakiniye amakipe nka APR VC na UNR Volleyball.

Bahati Grace n’umukunzi we Pacifique bitegura kurushinga

REBA HANO VIDEO TWAGUHITYEMO  YAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *