Messi yashyizeho agahigo gashya katarakorwa n’undi wese mu bakina i Burayi.

Rutahizamu wa FC Barcelona na Agentine, Lionel Messi yamaze guca agahigo katarakorwa n’undi wese mu bakina i Burayi aho ari we umaze gutsinda ibitego 400.

Messi wakiniye Barcelona yonyine, yagejeje ibitego 400, igikorwa kitarakorwa n’undi mukinnyi mu bakina muri shampiyona 5 zikomeye i Burayi ari zo; Shampiyona y’Abongereza (English Premier League), iy’Abafaransa (Ligue 1), iy’Ubudage (Bundasliga), iy’Ubutaliyani (Serie A) n’iya Esipanye (La Liga).

Muri Barcelona Messi yakinnye 435.Akuyeho agahigo kari gafitwe n’Umudage Gerd Müller wakiniye Bayern Munich imikino 365 atsindamo ibitego 311, ibitego yanganyaga na Cristiano Ronaldo watsinze ibitego nk’ibi ubwo yari muri La Liga, ubu akaba yarerekeje muri Juventus yo mu Butaliyani.

Nko mu gihugu cy’Ubwongereza, uwatsinze byinshi ni Alan Shearer ufite 260, mu Bufaransa uwatsinze byinshi ni André-Pierre Gignac ufite 103, mu  Italia Seria A uyoboye ni Silvio Piola watsinze 274, tutibagiwe Umudage Gerd Müller watsinze 365 muri Bundesliga Lionel Messi wamaze kuzuza ibitego 400.

Akuyeho agahigo kari gafitwe n’Umudage Gerd Müller wakiniye Bayern Munich imikino 365 atsindamo ibitego 311.

Messi niwe umaze gutsinda ibitego 400 wenyine muri Shampiyona 5 zikomeye i Burayi.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *