Messi yahamagaye Paul Pogba kuri Telefoni amuhendahendera kujya muri FC Barcelona

Amakuru akomeje gukwirakwira mu binyamakuru bitandukanye, ni uko icyamamare muri ruhago, Lionel Messi,  akomeje guhamagara umufaransa, Paul Pogba amusaba kuva muri Man. Utd akerekeza muri FC Barcelona.

Paul Pogba yigaragaje cyane mu mikino y’igikombe cy’Isi cya 2018, yaberaga mu Burusiya by’umwihariko anabasha gutsinda igitego kimwe muri bine ikipe ye y’u Bufaransa yatsinze iya Croatia.

Uku kwigaragaza mu mikino y’igikombe cy’isi, nk’uko ikinyamakuru Dailystar kibitangaza, ngo byatumye amakipe akomeye y’i Burayi nka Barca, Real Madrid na Juventus yahozemo, zimwifuza.

Amakuru akaba avuga ko ubu Pogba arimo gushaka inzira yacamo ngo agere i Nou Camp, ngo abashe gukinana n’icyamamare Messi, abe akabije inzozi ze.

Iki kinyamakuru kandi gitangaza ko Messi ari we uri muri iki gikorwa cyo kureshya Pogba wabasha kumufasha imipira yo hagati, by’umwihariko ngo bakaba bahamagarana cyane kuri telefoni  babipanga.

N’ubwo bimeze bityo, ngo ubuyoabozi bw’ikipe ya Manchester United hamwe n’umutoza Jose Mourinho, ntabwo bari muri gahunda yo kuba bagurisha umukinnyi.

 

Bigwi Janvier/ Celebzmagazine




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *