Messi akomeje guhangayikira icyuho cyasizwe na Neymar muri Fc Barcelona

Icyamamare muri ruhago, Lionel Messi ngo yasabye ubuyobozi bw’ikipe ya FC Barcelona akinira, gukora ibishoboka byose bukagura umukinnyi uri ku rwego rwa Neymar, uzabasha kuziba icyuho yasize mu ikipe ubwo yagurwaga na Paris Saint Germain.

Kugera tariki ya 31 Kanama, andi makipe ngo yagerageje kurambagiza abakinnyi abasinyisha amasezerano, mu gihe ngo FC Barcelona yaryumyeho ngo itegereje kugura umukinnyi ukomeye uzayifasha gushaka ibikombe muri za shampiyona za 2018/2019.

Ikinyamakuru caughtoffside.com gitangaza ko Ikipe ya FC Barcelona yaguze abakinnyi nka Ousmane Dembele, Philippe Coutinho na Malcom ariko ngo Messi avuga ko ikipe ikeneye umukinnyi ugeze ku rwego rwo gukora nk’ibyo Neymar yakoraga akiri muri iyi kipe.

Iki kinyamakuru gitangaza ko umukinnyi uhanzweho amaso n’ubwo na Real Madrid ngo imwirukaho ari Kylian Mbappe, umusore ukomoka mu Bufaransa akaba yarigaragaje cyane mu mikino y’igikombe cy’Isi, igihugu cye cyegukanye.

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *