Hakenewe incuro ebyiri ku ngamba n’amayeri byifashishijwe guca Ruzagayura ngo Abanyarwanda bihaze banasagurire isoko

Inzara ya Ruzagayura itangira, bamwe mu bategetsi b’ababiligi babanje kuyihisha umukuru wabo, ariwe Vice-gouverneur Général Eugène Jungers, kugirango atazabagaya akaba yabasimbuza abandi. Mu nyuma iyo nzara imaze kumenyekana, nibwo hatangiye igikorwa cyo kugaburira abaturage no gufata ingamba zo kuyoboka ubuhinzi.

Image result for Ubuhinzi

Guhera mu ntangiriro z’ugushyingo 1943, abaturage bagaburiwe ibishyimbo, umuceri, uburo, amashaza, ibigori, ubunyobwa, ifu y’imyumbati biturutse i Burundi no muri Congo Mbiligi. Ibyo biribwa byazaga bihetswe n’amakamyo, bigashyika muri misiyoni.

Abayobozi b’abakoloni batanze kandi imbuto z’ibishyimbo, amashaza, ubunyobwa, uburo, imigozi y’ibijumba n’ibiti by’imyumbati. Batanze amasuka banashishikariza abaturage guhinga ibishanga. N’uko ihinga ry’i 1944 ritangira risanga bariteguye.

Mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ubucucike mu gihugu, abategetsi b’abakoloni bakanguriye abanyarwanda kwimukira muri Congo, mu turere twa Gishari na Mokoto tw’intara ya Masisi.

Muri ibyo bikorwa byose, abo bategetsi b’ababiligi bifashishaga cyane Umwami n’abatware b’abanyarwanda.

Urugero ruzwi cyane ni uko Umwami Mutara III Rudahigwa yasuraga cyane uturere twari twugarijwe n’inzara, akadutera inkunga y’ibiribwa, inka n’amafaranga. Kurya yarazi guhiga cyane, umuhigo we wose yawugeneraga abaturage bazahajwe n’inzara kugirango bahembuke. Nyamara ibyo ntibyabujije bamwe mu bategetsi b’ababiligi kumushinja ko yabahishe inzara, ndetse ko atitaye ku mibereho y’abaturage be.

Image result for Ubuhinzi

Mu kwisobanura, Umwami Rudahigwa yahakanye ku mugaragaro ko atigeze ahisha inzara, cyane ko atari ikintu umuntu yahisha. Yababwiye ko atigeze asiba na rimwe kuzamura imibereho y’abanyarwanda. Nibwo yanabamenyeshaga ko abatware batahwemye kuba hafi y’abo bayoboye, babaha ibiribwa, amata, inyama, ndetse bakabarangira n’aho bakura ibindi biribwa.

Mu gihe cya Ruzagayura kandi, abamisiyoneri b’abakatolika n’abaprotestanti basaranganyaga ibiribwa mu baturage. Mu duce twari twarayogojwe n’inzara, bashinze inkambi zo kwakira «ingarisi». Muri izo nkambi bahatangiraga amafunguro n’amata. Abo bamisiyoneri bashishikarije kandi abaturage guhinga, ari nako bakangurira abayoboke babo gusengera imvura n’ihagarara ry’inzara.

Zimwe muri izo ngamba zatumye inzara ya Ruzagayura irangira mu mwaka umwe, nyamara yasigiye u Rwanda ingaruka ziremereye cyane nkuko mwabisomye mu nkuru yabanje. Kanda hano usome iyo nkuru.Ubu aho u Rwanda rugeze s’aho gufashwa n’amahanga kubona amafunguro no kwicwa n’inzara.Mu mezi ashize uyu mwaka wa 2017 mu turere dutandukanye tw’u Rwanda humvikanye inzara ndetse bamwe basuhukira no mu gihugu cy’abaturanyi nka Uganda no mu mijyi ifite amafunguro hiyambazwa ubutabazi kandi hari n’aho ubu bikimeze bityo.Iyo uganira n’abaturage bakubwira ko inkomoko y’iyi nzara ahanini biterwa no kutizigamira kuko umusaruro muke bejeje bawujyana mu isoko bagasigara nabo bahaha kandi bitarigeze mu Rwanda.

Image result for Ubuhinzi

Ikindi batunga intoki gahunda yo guhuza ubutaka kuko ngo hategekwa guhinga igihigwa kimwe kikaburirwa isoko kandi kitanaribwa cyonyine mu gihe ari cyo baba barashishikarijwe guhinga.Abaturage bo mukarere ka Nyarugenge mu murenge wa Kigali i Mageragere bahamirije Celebzmagazine.com ko batavuguruza gahunda ya leta yo guhuza ubutaka kuko ngo mu gihe byakozwe neza umusaruro ugashakirwa isoko bakirigita ifaranga n’ushaka i nyama akazihaha,gusa ngo imbogamizi ni uko hari bamwe mu bayobozi bavangira iyi gahunda nziza bakabivanga n’amarangamutima yabo bigateza inzara.

Muzehe Aphrodise Bambaze umuhinzi mu gishanga cya Mageragere  yatanze ingamba zafatwa ngo inzara icike burundu.

1.Abahinzi kujya bizigamira bagasigariza n’isoko

2.Kumenyeshwa uko ibihe by’ubuhinzi bizahagarara mu mwaka

3.Kugenerwa imbuto zigezweho no gushakirwa amasoko

4.Guhana abayobozi bavangira gahunda nziza yo guhuza ubutaka

5.Kugena indorerezi mu bahuguriwe ubuhinzi

Image result for Ubuhinzi

N’ubwo abaturage bagaragaje ibyifuzo byabo na Leta abayobozi bose bafite munshingano zabo ubuhinzi, barasabwa guhaguruka bagafatanya n’abaturage kurwanya icyateza inzara mu rwego rwo kwirinda ko inzara zazongera kubaho ukundi.

Hagenimana Thierry-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *