Menya inkomoko y’izina ry’agace kwitwa “Remera y’Abaforongo” mu majyaruguru y’u Rwanda

Mu Rwanda ahantu hatari hake hitwa i Remera, nyamara utwo duce twose ntiduhuje imvo n’imvano y’iryo zina. Hari bamwe bazi inkomoka y’izina Remera y’abafongo, abatayizi tuyibasangize.

Agace ka Remera y’Abaforongo kitiriwe umugabo Forongo wari umworozi ukomeye.

Remera y’abaforongo ni agace gaherereye mu Ntara y’amajyaruguru, Akarere ka Rulindo, mu Murenge wa Cyinzuzi.
Bivugwa ko hari igihe cyageze inka zigacika mu Rwanda, ariko mu nka Forongo yari yoroye haje kurokoka inka 2 gusa. Nyuma yuko izo nka zirokotse, ngo zaje kurinda, ariko zibura imfizi yo kuzibanguriraho, ziraboneza zijya kwishakira imfizi, zigera naho zirenga imbibi z’u Rwanda.

Nyuma yuko ngo Forongo aburiye inka ze, ngo yagiye kuzishaka, maze ngo yambuka uruzi, ageze hakurya, asanga inka ze zamaze kwima, ariko ngo abo ba nyir’imfizi baje guhitishamo Forongo ko yemera bakamuhara ku mubiri (kumuharura) , cyangwa ngo akabura inka ze, ariko Forongo ngo yemeye ko bamuhara umubiri wose kugira ngo agarukane inka ze.

Nyuma yuko bamaze kumuhara, Forongo ngo yagarutse mu Rwanda avirirana amaraso umubiri wose, ariko agarukana n’inka ze, maze izo nka ziza kubyara ziroroka, maze yongera koroza abantu benshi, inka zongera gukwira mu Rwanda, nyuma y’icyo gihe kitari gito bari bamaze batoroye inka.

Guhera icyo gihe , uwo mugabo Forongo yaramamaye hose nk’umuntu wongeye kugarura ubuzima mu gihugu, ngo ibwo ako gace n’abagatuye baje kwitirirwa uwo mugabo kubw’iki gikorwa yakoze.

 

Nyampeta Abdou–Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *