Menya inkomoko y’imvugo “yakubitiwe ahareba i Nzega”

Nzega ni agace gaherereye mu karere ka Nyamagabe ahahoze hitwa Gikongoro, ubu ni mu Ntara y’Iburengerazuba. Mu myaka yashize aka gace ka Nzega, kaberagamo isoko rikomeye cyane. Bivugwa ko habaga abajura (bamwe bita abanyoni) benshi bacuzaga abantu utwabo, kandi uwibwe ntamenye igihe bamwibiye akabimenya nyuma.

Kwibirwa mu isoko rya Nzega nibyo byazanye iyi mvugo ngo ‘Yakubitiwe ahareba i Nzega’.

Igihe uwabaga yibwe yabimenyaga yahitaga avuga ati: “yooo, nkubitiwe ahareba i Nzega” bagenzi be bari kumwe bagahita bamenya ko bamwibye bamwibiye mu isoko rya Nzega.

Uko niko imvugo yaje gukwira ahantu hose, ukajya kumva ukumva umuntu wahuye n’utuntu tw’amanzaganya avuze ko yakubitiwe ahareba inzega.

Icyakora abatuye aka gace bavuga ko ubu bujura butakihaba. Kuko ahari isoko ritakihaba, bakaba barahahinze amaterasi y’indinganire.

 

Nyampeta Abdou–Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *