Menya inkomoko y’imvugo ” KORA IYO BWABAGA”

Uyu mugani baca ngo yakoze iyo bwabaga , cyangwa yakoze aho bwabagaa , bawuca iyo babonye umuntu wacogoye ariko asanganwe imbaraga bati “ Kora  iyo bwabaga” . wakomotse kuri Nkoma ya Nkongdogoro  , mu Marangara ahasaga 1500.

Bawuca iyo babonye umuntu wacogoye ariko asanganwe imabaraga , babona ananiwe bati kora aho bwabaga ;  naho usanzwe utagira imbaraga zo gukora iki n’iki bagira bati Gerageza. Iryo jambo rero ryo gukora ho bwabaga , hari abaryita ubugabo. Ubundi niko bimeze ariko inkomoko yaryo ni uburozi.

Byatangiye ahagati y’ingoma ya Ndahiro II Cyamatare hamwe n’umuhungu we Ndori. Hariho umugabo witwa nkoma ya nkondogoro , ikirozo cyo mu marangara na nyima maduna , bari abagaragu ba Cyamatare  bakomeye bari baraturutse I Bunyabungo. Baza I bwami  bafite umuhango wo kuroga, ibi byo gucuragura ariko bakagira n’ubundi burozi busanzwe. Aho shebuja apfiriye yishwe n’abakongoro bamutsinze I Rubi rw’I Nyundo mu bugamba (Gisenyi) . ndori amaze gucikira I karagwe k’abahinda ( muri Tanzaniya ) rubanda bahinduka abari abatoni b’I bwami barabahiga barabahashya . Ubwo abanyamarangara batera nkoma, baramunyaga baramusenyera, iwe bahagira imara ( itongo), ibyeso byarimo uburozi barabijanjagura. Ubwo I Nduga n’I Marangara byari bimaze kwigarurirwa n’abasinga. Amarangara atwarwa na Rukomane mwishywa wa Mateke ,  naho Nduga yari Mateke uwo . Rukomane rero arashega amenesha abaryankuna.

Bukeye abaryankuna bateranira kwa Karangana mu Kona ka Mushyoza , hagati ya Runda na Mugina, bajya inama y’uko bazagenza Rukomane.babwira Nkoma bati : “ Ko wajyaga wiyemeza ngo uri , ngo uri umurozi ubu waturogeye rukomane ukamudukiza ? Nkoma ati “Ntaburozi nkigira barabumenye kandi sinabona uko nshumba ubundi” abandi baramubwira bati: Jya gukora iyo bwabaga byibura ukokore , kandi ntubuze abo mwabanye babaye ibyegera bye, bazamuduhera agapfa tukaruhuka. Aradukukanye yo kabura amagara.

Abaryankuna  bamaze kuzuza inama, Nkoma arataha ajya kureba mu tujyo ahahoze ari iwe bajanjaguye, asangamo uburozi ariko buke ,arabukokora abushyira Gashumba w’umunyanzoga wa Rukomane wahoze ari umugaragu we. Amubwira ko nabumumuhera bazamugororera cyane. Gashumba arabwemera abuha Rukomane arabunywa amaze kubunywa bucya ari intumbi. Abaryankuna babyumvise batera hejuru bati “ Nkoma ya Nkondogoro yakoze iyo bwabaga” kuva ubwo rero rubanda babona umuntu anainwe n’umurimo yari asanzwe ashobora  bakigana uko abaryankuna babwiye Nkoma  “bati kora iyo bwabaga “ ariko bo babaga bavuga ubgabo yari asanganwe, bifata bityo.- Gukora iyo bwabaga = kwiharahara.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *