Menya imvano y’izina ry’urutare rwitiriwe ‘Kamegeri’ mu Ruhango

Hari ahantu henshi nyaburanga habayeho kubera amateka yabo, ibyahabereye cyangwa uko hateye. Hamwe muri ho hari ahazwi nko ku ‘Urutare rwa Kamegeri.’ Uru rutare ruri mu  mu Karere ka Ruhango hafi y’umujyi wa Ruhango.

Related image

Urutare rwatwikiweho umugabo ‘Kamegeri’ rukamwitirirwa.

Ku ngoma ya Mibambwe II Sekarongoro II Gisanura, hari umuntu wari wakoze icyaha, umwami asaba abatware be kuvuga igihano uwacumuye yahabwa. Buri umwe yagiye avuga uko abibona.

Umwe mu batware witwaga Kamegeri nawe atanga igitekerezo cy’igihano. Avuga ko hasamburwa inzu ziri hafi, bagacaniriza urutare iyo sakamburiro kugeza aho rutukuye, noneho umugome bakarumushyiraho agashirira.

Uyu mwami yari azwiho ubwitonzi, kugira ubuntu, guha amata abakene begereye ibwami. Ibyo byatumyenbamuhimba igisingizo bamwita “Rugabishabirenge”. Azwiho no kuba umucamanza utabera kandi wangaga ibihano bidakwiye umuntu.

Yasanze Kamegeri ari umuntu mubi  kandi w’umugome kurusha abandi kubera uburemere bw’igihano avuze ko cyahabwa umuntu. Ategeka ko ibyo bikorwa, nuko aca iteka ko uwo Kamegeri bamuhanisha icyo gihano kibi yahimbiye abandi. Baramuboha bamujugunya ari muzima ku rutare bacaniriye rwatukuye.

Kuva ubwo urwo rutare rwitirirwa Kamegeri kubera ubugome ndengakamerere yari afite.

 

Nyampeta Abdou–Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *