Menya impamvu Serena Williams atemerewe gukora ibirori by’isabukuru y’umwana we

Icyamamare mu mukino wa Tennis, Serena Williams  yatangaje ko mu mishanga bafite hatari uwo gukora ibirori by’umwana wabo w’imfura.

Iki cyamamaze gitangaza ko umwana wabo, Alexis Olympia Ohanian Jr, atazakorerwa ibirori by’isabukuru y’amavuko bitewe n’uko idini ryabo ritabibemerera.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nk’uko ikinyamakuru The Sun kibitangaza, ngo bamubajije uburyo azizihizamo isabukuru y’umwana we y’umwaka umwe amaze abonye izuba, abasubiza agira ati “Ntabwo Olympia  azizihiza isabukuru y’amavuko, turi Abahamya ba Yehova, niyo mpamvu tutabikora”.

Abayoboke b’Idini y’Abahamya b’ubwami bwa Yehova ntabwo bajya bizihiza iminsi mikuru ya Gikiristu nka Noheli, Pasika,… by’umwihariko, nta nubwo bajya bizihiza isabukuru y’amavuko.

Alexis Olympia Ohanian Jr yavutse ku wa 13 Nzeri 2017, akaba ari imfura ya Serena na Alexis Ohanian.

Munezero Janvier/ Celebzmagazine.com

 

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *