Menya igitero cyiswe Operation Overlord kizwi cyane mu ntambara ya kabiri y’isi n’uruhare rw’abanyafurika muri cyo

Operation Overlord, inazwi ku izina rya D-Day Landings, ntabwo yari gusa igitero simusiga cy’ibihugu byishyize hamwe, Les Alliés, bitera Ubufaransa mu ntambara ya kabiri y’isi.

Winston Churchill wari Minisitiri w'intebe w'Ubwongereza yamaganye Operation Dragoon, yemeza ko ahubwo ingabo zikwiye kugabwa ku gice cy'urugamba cyo mu Butaliyani. Aha yaganiraga n'ingabo z'aba Alliés mu mwaka wa 1944

Ku itariki ya 15 y’ukwezi kwa munani, amezi abiri nyuma ya kimwe mu bihe bikomeye by’iyi ntambara, ingabo nyinshi zongeye kugabwa mu rwego rwo gutsinsura abasirikare b’Ubudage bari bateye.

Ni urugamba rwahawe izina rya Operation Dragoon, rukaba rwibukwa mu Bufaransa buri mwaka, hatumiwe n’abakuru b’ibihugu byo muri Afurika. Uyu mwaka, Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa yakiriye ba Perezida Alassane Ouattara wa Côte d’Ivoire na Alpha Condé wa Guinea-Conakry.

Abasirikare bo mu bihugu Ubufaransa bwakolonizaga muri Afurika bari bagize bibiri bya gatatu by’ingabo z’Ubufaransa mu mwaka wa 1944 – bwari bumaze gutakaza abasirikare benshi nyuma yaho Ubudage bubuteye mu mwaka wa 1940.

Raffael Scheck, impuguke mu mateka w’Umufaransa, yabwiye BBC ati: “Abasirikare (b’Abafaransa) bagabwe mu majyepfo y’Ubufaransa bari ahanini abaturutse mu bihugu byo mu majyaruguru y’Afurika”.

Bigereranywa ko abasirikare b’Abanyafurika barenga miliyoni imwe barwanye ku ruhande rw’aba Alliés mu ntambara ya kabiri y’isi.

Ku ikubitiro, Operation Dragoon yari yateganyijwe kubera rimwe n’igihe ingabo zindi z’aba Alliés zageraga muri Normandie mu majyaruguru y’Ubufaransa ku itariki ya 6 y’ukwezi kwa gatandatu mu 1944, ariko iza kuburizwamo kubera ikibazo cy’amikoro.

Ariko byabaye ngombwa ko iyo Operation Dragoon ikorwa nyuma yaho ubwo ingabo za Alliés zananirwaga gutsinsura ngo zisubize inyuma abasirikare b’Abadage kubera ibibazo byo kubura ibiribwa n’ibindi nkenerwa ku rugamba.

Intego yari ukwigarurira ibyambu byo mu karere kegereye Ubufaransa k’inyanja ya Méditerranée, bikaba byari gufasha mu gufungura akandi gace k’urugamba bikarushaho kotsa igitutu Abadage.

Umunyamateka Scheck abisobanura agira ati: “Ingabo z’Ubufaransa zagize uruhare mu ibohorwa ry’imijyi yo ku cyambu ya Toulon na Marseille”.

“Aba Alliés bari bafite ikibazo gikomeye cy’ubwikorezi bw’ibikoresho by’intambara ndetse n’aho kubishyira, rero byari ingenzi kuyifata byihuse no kutagira ikindi ikorerwamo muri ako kanya”.

Operation Dragoon yaciyemo ibice imitekerereze y’ingabo z’aba Alliés. Abongereza bari bahanganye n’irindi terwa ry’Ubufaransa bakaba bo bari bashyize imbere ibikorwa bya gisirikare by’aba Alliés mu Butaliyani.

Ariko kuba hari hacyenewe kwagura ahandi hantu mu Bufaransa ho kujya ibikoresho n’ibindi nkenerwa ku rugamba, ibyo ni byo byashyizwe imbere kurusha kujya mu Butaliyani.

Amakuru atangwa n’igisirikare cy’Amerika avuga ko ibyo bikorwa bya gisirikare byarimo abasirikare barenga 500,000 – abarenga 230,000 bakaba bari Abafaransa.

Icyo gitero cyarihuse cyane kurusha icyo muri Normandie – cyiswe Operation Overlord – kuko abasirikare b’Ubudage bari bamaze gushegeshwa n’icyo gitero cya mbere.

Bbc ivuga ko Mu gihe Operation Overlord yamaze amezi abiri n’ibyumweru bitatu, Operation Dragoon yo yari yamaze kurangira mu gihe cy’ukwezi kumwe.

Muri rusange, ingabo z’aba Alliés zavuze ko cyagenze neza: kubera kugira ibyambu byinshi, zashoboye kubona byoroshye ibyo kuzitunga n’ibindi bikoresho birimo n’abasirikare bandi bo guhanganira mu Burayi n’ibihugu byari mu cyiswe l’Axe.

Eric TWAHIRWA

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *