Menya coup d’etat eshanu zimaze kuba mu Burundi n’abazikoze

Uburundi ni kimwe mu bihugu bimaze kubamo coup d’etat nyinshi kuko mu myaka 54 ishize hamaze kubamo cyangwa kugeragerezwamo izirenga eshanu dore uko zakurikiranye

Kudeta ya Mbere: Lt Gen Michel Micombero

Kudeta ya mbere yakozwe na Colonel Micombero mu mwaka wa 1966, ahirika Umwami Ntare V. Micombero yari Minisitiri w’Intebe w’u Burundi nyuma y’Ubwigenge.

Kudeta ya Kabiri: Colonel Jean Baptiste Bagaza

Nyuma y’imyaka 10, mu mwaka wa 1976, Perezida Lt Gen Michel Micombero yakorewe kudeta na Colonel Jean Baptiste Bagaza, wari wungirije Umugaba w’Ingabo. Hari kuwa 01 Ugushyingo 1976, Bagaza ayikora vuba na bwangu atanguranwa na Général-Major Thomas Ndabemeye wari Umugaba w’Ingabo z’u Burundi

coup d’etat  ya Gatatu: Major Pierre Buyoya

Nyuma y’imyaka 10 n’amezi make, mu Burundi habaye indi kudeta ya gatatu nayo ikorwa n’umusirikare, Major Pierre Buyoya.

Nubwo yamaze imyaka hafi icumi yiga amashuri y’Intambara mu Bubiligi ,mu Budage no mu Bufaransa, yarapyinagazwaga ntazamurwe mu ntera. Kuwa 03/09/1987 yahengereyeubwo Perezida Col Bagaza yari mu ruzinduko rw’akazi muri Canada, ahita atangaza ko afashe ubutegetsi. Kuba yari azwi nk’inararibonye mu gisirikare, byakiriwe bityo.

coup d’etat  ya Kane: Major Pierre Buyoya

Kudeta ya kane muBurundi, nanone yakozwe na Major Pierre Buyoya waherukaga kuyobora hagati ya 1987 na 1993, nabwo akoze kudeta. Nyuma yo gukora kudeta ubugira kabiri, kuri iyi nshuro hari mu mwaka wa 1996, Maj Pierre Buyoya yayoboye kuva 25 Nyakanga 1996 kugeza 30 Mata 2003.

coup d’etat ya Gatanu: Gen Major Goddefroi Niyombare

Magingo aya, Perezida Pierre Nkurunziza ayobora u Burundi amaze ku butegetsi imyaka 14. Ibi ariko ntibyabujije ko ku nshuro ya Gatanu mu Burundi hakorwa kudeta ariko ikaza gupfubywa.

Iyi kudeta ya Gatanu mu Burundi yakozwe n’umusirikare Mukuru Gen Major Godeffroi Niyombare, wari wizeye gushyigikirwa n’izindi ngabo ariko akaza gutungurwa, bigatuma Pierre Nkurunziza akomeza kuyobora u Burundi.

Eric TWAHIRWA




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *