Menya byinshi kuri Rutanga Eric wifuza kuba umukinnyi mpuzamahanga

 Rutanga Eric ni myugariro w’ikipe ya Rayon Sport ubuzima bushiririye yanyuzemo muri APR FC  bwatumye  yongera urwego ndetse kuyivamo bituma agaragariza impano ye abanyarwanda kuko impano ye yari yarahishwe n’agatebe.

Uyu musore wahesheje intsinzi ikipe ya Rayon Sports, ubwo yatsindaga Kufura yabyaye igitego ku mukino bakinnye na Gor Mahia ni umwe mubakunzwe muri iyi minsi, atuye i Nyamirambo aho bakunze kwita Rwarutabura.

Rutanga inzozi z’icyo yashakaga kuzakora mu buzima bwe zari ugukina umupira w’amaguru ku rwego rwo hejuru.

Gusa inzira yanyuzemo ntiyari yoroshye kuko byamusabaga gukora imyitozo igitondo n’ikigoroba mu mihanda igihe cyose atari mu ishuri, amahirwe aza kumusekera biciye muri nyakwigendera Kalisa François bakundaga kwita “Mourinho”.

Mukiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ibyamamare.com yavuzeko yatangiye akina muri Esperance de Remera mu byiciro by’abana. Haje kubaho gutoranya abana mu gihugu hose bashaka 30 bajya mu ishuri ry’abana rya APR FC mu 2009 yamazemo imyaka ibiri yerekeza mu Isonga FC, akinamo umwaka umwe ni uko ahita asubira muri APR FC.

Mu 2011 Rutanga yatoranyijwe mu bakinnyi bagombaga gukina igikombe cy’Isi muri Mexique, ahantu yemeza ko bitwaye neza uko bari bashoboye mu itsinda C ryarimo u Bwongereza, Canada na Uruguay; u Rwanda icyo gihe rwatashye ari urwa nyuma n’inota rimwe.

Rutanga kuri ubu ukinira ikipe ya Rayon Sports avuga ko yishimira iyi kipe ndetse ngo kimwe mu bintu bimushimisha cyane ni uburyo iyi kipe yabonye karifikasiyo mu mu makipe yo muri afurika yabaye ayambere iwayo, ngo ikimushimisha cyane ni uko ari umwe mubakinnyi babigizemo uruhare.

Uyu musore twaganiriye nawe ibintu byinshi yaba ibyerekeye ubuzima bwe bwite yadutembereje murugo iwe aho atuye.

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYOSE TWAGIRANYE.

Uyu musore hanze y’u Rwanda afana Manchester United ariko umukinnyi we w’icyitegererezo ni Jordi Alba wa FC Barcelone ndetse kenshi iyo yicaye aba areba uko yugarira akanafasha mu gusatira.

Rutanga iwe murugo

Muri Salon Rutanga afitemo televiziyo ya rutura areberaho imipira

imodoka ye imufasha mungendo

                                                                                     Inzu Rutanga atuyemo




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *